Rwanda: Birantega zikiri mu mitangire y’Indangamuntu zigiye kuvugutirwa umuti

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) cyagaragaje ko kirimo kuvuguta umuti urambye w’ibibazo byakunze kugaragara birimo gutinda kuboneka kw’indangamuntu, amafaranga menshi yakwa abasaba ikiyisimbura n’ibindi bikoma mu nkokora abaturage basaba serivisi zikenera kuba umuntu afite indangamuntu.

Itegeko rigena ko indangamuntu y’u Rwanda ihabwa Umunyarwanda wujuje imyaka 16, ugaragara mu bubiko bw’ikoranabuhanga bwa NIDA. Usaba indangamuntu ayitegereza iminsi 30.

Mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage bagaragaje ko kuba guhinduza indangamuntu bitinda, abazisaba bagatinda kuzibona cyangwa zikoherezwa aho batifotoreje n’ibindi bikwiye gukemurwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukora no gukwirakwiza Indangamumtu muri NIDA, Dieudonné Manago Kayihura, yavuze ko hari amakosa yabayeho mu myaka yashize ubwo hakorwaga nimero y’indangamuntu, ariko ubu hari umushinga mushya uzakosora ayo makosa.

Ati “Iriya nimero y’indangamuntu yakagombye kuba idahinduka ariko mu myaka 16 navuga ko twakoze ikosa ryo kudatekereza cyane kuri uriya mubare. Ariko iyo umuntu akosoje, iyo ukosoje nk’umwaka, iriya nimero irahinduka.”

Yakomeje ati “Icyo kintu twarakibonye, hari umushinga dushaka gukosora ku buryo wayita, wagira ute, iriya nimero izahora ari imwe, yihariye ku muntu.”

Manago Kayihura yavuze ko gukosoza indangamuntu bishoboka kandi ibintu byose biba bishobora gukosoka kandi uwakosoje indangamuntu akongera agahabwa imyirondoro yuzuye.

Umunyamakuru akaba n’Umusesenguzi, Higiro Adolphe, yagize ati “Hari abahinduza amazina yanditse nabi, hari abo twavuganye bari no hanze y’Igihugu bakakubwira bati ‘nagiye gushaka indangamuntu nsanga yanditseho ibitandukanye n’ibindi byangombwa’.”

Yagaragaje ko abaturage benshi bafite ibibazo mu bijyanye n’indangamuntu babuze ababakira cyane ko bashaka gukosoza ibyangombwa byabo kugira ngo bazitabire amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ku rundi ruhande ariko, Manago Kayihura, yavuze ko abantu bakwiye kujya bakosoza ibyangombwa byabo cyangwa bagasaba serivisi batarindiriye ko igihe cyo kubikoresha kigera.

Ati “Abanyarwanda dusaba serivisi ku munsi wa nyuma, iyo igihe cyo kuzuza ibyangombwa kw’abanyeshuri barangiza amashuri tugira igitutu.”

“Nk’ubu twatangiye kubigisha muri Nyakanga umwaka ushize, dusaba ko bakwihutira gukosoza indangamuntu zabo, hari ababikoze ariko ejo bundi twarumiwe babahaye itariki ntarengwa, abantu baruzuye baba benshi.”

NIDA igaragaza ko muri ibi bihe abaturage barimo kwibaruza kugira ngo bazabashe kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, hari abantu benshi baza gusaba indangamuntu bwa mbere, abakosoza izo bafite zirimo ibibazo ndetse n’abazitaye bakenera kuzihinduza. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *