Rwanda – Basketball: APR yihojeje amarira yari imaranye Imyaka 14, Espoir yegukana umwanya wa gatatu, ibyaranze isozwa rya Shampiyona y’i 2023 (Amafoto)

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR BBC), yaraye ishyize akadomo ku rugendo rw’imyaka 14 yari imaze yiruka ku gikombe cya Shampiyona.

Ni nyuma yo gutsinda ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), REG BBC mu mukino wa kane w’ikurikiranya w’iya kamarampaka.

Uyu mukino waraye ukiniwe mu nzu y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-Arena i Remera mu Mujyi wa Kigali, warangiye APR BBC iwutsinze ku manota 80-68, bityo yegukana igikombe yaherukaga mu 2009.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, yahise ikatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibihangange kuri uyu Mugabane izwi nka Basketball Africa League (BAL), mu mwaka utaha w’i 2024.

Uyu mukino wari wahuruje ibihumbi by’Abanyakigali by’umwihariko abakunzi ba Basketball muri rusange, watangiye REG BBC igaragaza kwihagararaho, gusa ibi ntago byarambye n’ubwo yasoje agace ka mbere igaragaza ibimenyetso byo kuba yakwegukana umukino.

Gusa, ku ruhande rwa APR BBC kuva ku buyobozi bwayo kugera ku bafana unyuze n’abakinnyi by’umwihariko, bagaragaraga nk’abiteguye guterura igikombe bari bakumbuye byanze bikunze.

Ku ruhande rw’abatoza, yaba Mazen wa APR BBC na Murray wa REG BBC nabo ntago byari byoroshye.

Igice cya mbere cyarangiye kiyobowe na REG BBC, ku manota 33 kuri 26 ya APR BBC, aha ibintu byasaga n’ibitangiye guhindura isura.

Amakipe yagarutse mu kibuga APR BBC yahinduye ibintu mu buryo bugaragara, bityo yegukana uduce twakurikiyeho (aka gatatu n’aka kane).

Agace ka gatatu yagasoje ifite amabora 22-20, mu gihe n’aka kane ariko kasoje umukino yakegukanye ku manota 25-22, yegukana umukino ityo.

Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mukino, ku ruhande rwa APR BBC, Mpyo Ael yatsizne amanota 25, Demarcus Holland atsinda 14 mu gihe Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza yatsinze 13.

Ku ruhande rwa REG BBC, Adonis Filer yatsinze amanota 20, Beleck Bell Engelbert atsinda 16 mu gihe Pitchou Manga yatsinze 11.

Nk’umukinnyi wahize abaandi muri iyi mikino ya kamarampaka “Playoffs”, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza yahembwe 1,500,000 Frw.

Iki gikombe APR BBC yegukanye yacyongeye ku bindi yegukanye birimo icyo mu 1995, 1996, 1997, 1998, 1999, 2000, 2001, 2002, 2003, 2005, 2006, 2008 n’icyo yaherukaga mu 2009.

Guhera mu 2009 ubwo yaherukaga kwegukana icya nyuma, ibindi bikombe byatwawe na;

2022: REG

2021: REG

2020: Patriots

2019: Patriots

2018: Patriots

2017: REG

2016: Patriots

2015: Espoir

2014: Espoir

2013: Espoir

2012: Espoir

2011: Kigali Basketball Club

2010: Kigali Basketball club

2009: APR.

Amafoto

ImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageThe New Times

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
APR BBC players celebrate the victory after beating Rwanda Energy Group (REG) 80-68 to win the title at BK Arena on Friday, September 8. All photos by Dan Gatsinzi Kwizera
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New TimesThe New Times
Blissful players enjoy the club's 14 league title at BK Arena on Friday
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *