Rwanda: APR FC yaguye miswi na Rayon Sports mu mukino udashamaje (Amafoto)

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’ii 2023/24 wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Uretse kugwa Miswi y’ubusa ku busa (0-0), uyu mukino wanavunikiyemo Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi, Ismail ‘Pitchou’ Nshimirimana nyuma yo gukandagirwa na Muhire Kevin ku Kagombambari.

Nyuma yo gusohoka mu kibuga ku munotwa wa 40 w’umukino, Umuotoza wa APR FC, Thierry Froger yahinduye imikinire, ibi byanagize uruhare mu musaruro nkene iyi kipe yabonye.

Ni mu gihe nyamara ikipe ya APR FC yari yatangiye umukino yotsa igitutu Rayon Sports n’ubwo nayo yanyuzagamo ikayugariza.

Ubusatiri bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Musa Esenu afatanyije na Joackiam Ojera, bwakomeje guteza icyugazi ubwugarizi bwa APR FC, gusa ibi ntacyo byatanze.

Ku munota wa 9 w’umukino, Rayon Sports yabonye amahirwe yo kunyeganyeza izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Pavelh Nzila, ariko ayibera ibamba.

Nyuma y’aya mahirwe, n’ubundi Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu APR FC, binyuze ku mupira Heritier Luvumbu yahaye Musa Esenu nawe awuha Arouna Madjaliwa nawe arawumusubiza, gusa ishoti rikomeye yateye rifatwa na Ndzila.

Ku munota wa 19 w’umukino, Rayon Sports yokejwe igitutu na APR FC, ibi byaje kuviramo kapiteni wayo Abdul Rwatubyaye kugira imvune nyuma yo kugarura umupira waganaga izamu, gusa yaje gukomeza umukino.

N’ubwo Rayon Sports yatangiye umukino yawihariye, APR FC yaje kuyiba umugono ku munota wa 24, ubwo Gilbert Mugisha yashatse gutungura umunyezamu Simon Tamale, ariko amubera ibamba.

Aya mahirwe kandi yakurikiwe n’umutwe watewe mu izamu na Pitchou mu gihe Tamale yari yarisize, gusa myugariro Isaac Mitima yabaye hafi aratabara.

Ku munota wa 40 w’umukino, Muhire Kevin yakandagiye Pitchou, ibi byaje kumuviramo Imvune yatumye asimburwa na Claude Niyomugabo.

Uguhangana kwaranze igice cya mbere ntacyo kwigeze gutanga nk’umusaruro ku mpande zombi, kuko amakipe yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa (0-0).

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC igaragaza kwiharira umukino, ndetse ku munota wa 47, Mugisha yambuye umupira Hakim Bugingo arekurira ishoti rikomeye mu Izamu, gusa ryaje gukurwamo n’umunyezamu Tamale.

Nyuma y’aya mahirwe, Rayon Sports yongeye kuyobora umukino ibifashijwemo na Kevin Muhire wafatanyaga na bagenzi be barimo Luvumbu na Madjaliwa.

Iki gice cyaranzwe n’umukino utaryoheye abafana, kuko impande zombi zakinnye umukino ugenda gace, urimo kugerageza amahirwe ariko aturutse ku kwiba umugono. Aya nayo ntago yari menshi nk’uko byagenze mu gice cya mbere.

Ku munota wa 87 w’umukino, Rayon Sports yabonye amahirwe yo kunyeganyeza izumu ku mupira wari ufitwe na  Heritier Luvumbu, gusa aza kugushwa hasi na myugariro Salomon Bindjeme imbere y’urubuga rw’amahina nk’uko Umusifuzi Abdul Twagirumukiza, ndetse anabimuhera ikarita y’Umuhondo.

Gusa, iri kosa ntago ryavuzweho rumwe, kuko ku ruhande rwa Rayon Sports abakunzi bayo ndetse no ku ntebe y’abasimbura bemezaga ko yari Penaliti, aho kuba ikosa ryakorewe inyuma y’Urubuga rw’amahina.

Aya mahirwe niyo yafashwe nk’akomeye yaranze uyu mukino, kuko nyuma yaho iminota ine yongewe n’umusifuzi wa Kane, Rulisa Patience ntacyo amakipe yombi yayimajije.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC yakomeje kuguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 ikurikiye Musanze FC ifite amanota 20 nyuma yo gutsinda AS Kigali FC igitego 1-0 mu mukino wakiniwe kuri Sitade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu.

Muri uyu mukino, rutahizamu wa Musanze FC,  Peter Agblevor yakoreye Umunyezamu Yves Kimenyi wa AS Kigali ikosa rikomeye cyane ndetse rinamuhesha Ikarira Itukura.

Nyuma y’iyi mvune, Kimenyi yahise yihutanwa ku Bitaro kugirango yitabweho.

Amafoto

Image

Image

Image

Rayon Sports striker Heritier Luvumbu eliminates Army side defender during a goalless derby at Kigali Pele Stadium on Sunday, October 29. Courtesy

Rayon Sports striker Heritier Luvumbu dribbles past Army side defenders during a goalless derby at Kigali Pele Stadium on Sunday, October 29. Courtesy

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *