Rwanda: Andrzej Duda yakoze amateka yo kuba Perezida wa mbere usuye Ubutaka butagatifu bwa Kibeho

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024, Kibeho yakiriye Umukuru w’igihugu cya Polonye ari na we mukuru w’Igihugu wa mbere usuye Kibeho mu myaka 42 ishize habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda basuye Ingoro ya Bikiramariya iri ku butaka butagatifu bwa Kibeho ndetse n’Ishuri ry’Abana bafite Ubumuga bwo Kutabona riherereye mu Karere ka Nyaruguru.

Uruzinduko rwa Perezida Andrzej Duda na Agata Duda kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Gashyantare 2024, rwatangiriye ku Ishuri ry’Abafite Ubumuga riterwa inkunga na Leta ya Pologne.

Perezida Andrzej Duda yashyiriye iri shuri ibikoresho birimo imashini zicapa inyandiko (print) ndetse n’impapuro zikoreshwa mu kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona.

Uyu Mukuru w’Igihugu yemeje ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona.

Perezida Andrzej Duda yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda uruhare bwagize mu ishingwa ry’iri shuri, yizeza ko Pologne izakomeza kurishyigikira.

Yagize ati “Uyu mushinga usanzwe uterwa inkunga na Pologne, inkunga y’amafaranga. Iyo nkunga izakomeza, birumvikana Umuryango w’Ababikira b’Abafransiska unakoresha amafaranga, Leta izakomeza gutanga inkunga, hari izaturuka mu nzego zayo cyangwa se abaturage b’Abanya-Pologne ku giti cyabo.’’

Umubikira uyobora iri shuri, Sister Pia, yavuze ko ryashinzwe hagamijwe gufasha abana bafite ubumuga kugira ngo na bo babone uburezi.

Agaragaza ko abarezi muri iki kigo bagihura n’imbogamizi zo kutabona imfashanyigisho ndetse n’ibitabo bijyanye no kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona ariko ko bagerageza kwirwanaho kandi bigatanga umusaruro.

Iri shuri ryashinzwe n’umubikira w’Umufransisikani Elizabeth Czacka wo muri Pologne mu 2006. Ni ryo rya mbere mu Karere ka Nyaruguru ryatsindishije neza abana bo mu mashuri abanza mu kizamini cya Leta giheruka.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yashimye iri shuri ko ari ikimenyetso ko umwana wese ahawe ibyangombwa, yagira ubumenyi buzamufasha mu buzima bwe, ashima inkunga Pologne iritangamo ndetse no mu burezi muri rusange.

Yanashimangiye ko Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere uburezi kuri bose nta vangura ribayeho.

Mbere yo gusura iri shuri, Perezida wa Pologne na Madamu we babanje gusura Ingoro ya Bikiramariya i Kibeho.

Perezida Andrzej na Madamu we Agata Duda bari i Kigali kuva ku wa Kabiri aho bari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, rugamije kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Pologne. Biteganyijwe ko barusoza uyu munsi berekeza muri Tanzania aho bazakirwa na Perezida w’icyo gihugu, Samia Suluhu Hassan.

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *