Rwanda: Amavuriro 8 akoresha uburyo bwa Gakondo yafunzwe

Minisiteri y’Ubuzima yafunze amavuriro 8 avura mu buryo bwa Gakondo, itangazo ry’iyi Minisiteri riravuga ko amwe muri ayo amavuriro yakoraga adafite ibyangombwa mu gihe andi yamamaje ibikorwa byayo kandi bitemewe.

Aya mavuriro arimo Kunga Therapy, Kingo Herbal Medecine, Muganga Rugamba, Fora urinde, Zeovia, African Culture Medecine Zeoviva, Green Vision Nutrition na Ijabo Life Center.

Ivuga ko “Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko aya mavuriro akora ibikorwa bitemewe n’amategeko n’amabwiriza.”

Mu makosa aya mavuriro ashinjwa harimo kandi kwamamaza serivisi n’imiti binyuranye n’amabwiriza, gukoresha imiti itemewe no gukorera mu nyubako zitagenewe ubuvuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *