Rwanda: Amashuri azwi nka IPRC azajya atanga Impamyabumenyi ya A0

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr Sylvie Mucyo, yatangaje ko mu gihe kidatinze abanyeshuri biga muri za IPRC bazatangiza kwigira impamyabushobozi za A0 mu mashami atanu yandi.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr Sylvie Mucyo
Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho, byagiranye n’abanyamakuru ku wa 12 Nzeri 2023, nyuma yo gutangaza amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.

Ayo mashami azigisha akanatanga impamyabushobozi zihanitse (A0), ni iry’amashanyarazi (Electrical applications) n’iry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda (manufacturing technology) muri IPRC-Musanze, iryo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (Food Processing technology) muri IPRC-Ngoma, iryo gutunganya ibikomoka ku biti (Wood Technology) muri IPRC-Kitabi n’iry’ikoranabuhanga (IT) muri IPRC-Tumba.

Amashami atanga impamyabushobozi zihanitse azaba abaye arindwi, kuko muri Werurwe 2023 hari iry’Ubwubatsi ryatangijwe muri IPRC-Huye n’iry’Ikoranabuhanga ry’ibinyabiziga ryatangijwe muri IPRC-Kigali.

Dr Sylvie Mucyo yavuze ko mu guhitamo amasomo abayizemo bashobora gukomeza bakagera ku mpamyabushobozi za A0, mu gihe mbere batangaga iza A1 gusa, hangenderwa ku bikenewe ku isoko ry’umurimo, ahakenewe ‘technologie’ yisumbuye ugereranyije n’ibyigishwaga mbere, icyerekezo Igihugu gifite ndetse n’aho babona hakenewe ikoranabuhanga ryisumbuyeho.

Abarimu bazabyigisha ngo hari abahari n’abo bazakura mu makampani basanzwe bakorana. Abo batazabona mu gihugu bazashakishirizwa hanze yacyo.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr Sylvie Mucyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *