Rwanda: Abayobotse Telefone zizwi nka ‘Make Make’ bararira ayo kwarika

Mu Mezi hafi 12 ashize, Sosiyete y’Itunamaho ya MTN yatangije uburyo bwo gufasha Abaturage gutunga Telefone z’Ikoranabuhanga binyuze mu buryo yise ‘Make Make’.

Ni uburyo bwashigukiwe n’abatari bake, aho bahamyaga ko buje kubakura mu bwigunge ndetse bwari bwaratinze.

Bwatangiriye by’umwihariko mu baturage b’Umujyi wa Kigali buza gukwira mu gihugu hose, aho uwashakaga gutunga iyi Telefone yasabwaga Indangamuntu, kuba abitsa akanabikuza ku kigero kigaragaza ko amafaranga yinjiza ahagije bimuhesha guhabwa iyi Telephone, kuba nimero ye  imaze Amezi atatu ku murongo kandi ikora mu buryo bwo kubitsa no kubikuza, kuba nta handi afite umwenda, haba muri Banki cyangwa ku yindi Miyoboro y’Itumanaho, kuba aho abarizwa hazwi n’ibindi….

Nyuma yo kuyoboka iyi serivise ari benshi, batangiye kwinubira uburyo itangwamo ndetse banavuga ko uburyo bakatwamo amafaranga budasobanutse aho hari n’abavuze ko bikorwa mu buryo bumeze nk’ubujura.

Uku kwinubira iyi serivise kwaje gufata itera, kuko umukiliya yajyaga kubaza ikibazo yagize akahahurira n’isinzi ry’abandi bagihuje.

Uko byakomeje gufata intera, abaturage bagannye ku biro bikuru by’iyi serivise bizwi nka Intelligra Solution bikorera mu Nyubako izwi nko kwa Makuza mu Mujyi rwagati wa Kigali.

Iyi Intelligra Solution ni nayo ifite mu nshingano sisiteme ikata Amafaranga kuri konti y’abakiriya.

Mu kwijujuta kwinshi, bamwe mu baganiriye na Televiziyo BTN dukesha iyi nkuru bagize bati:”Ntabwo bisanzwe, turarambiwe. Turi gukatwa amafaranga mu buryo butandukanye n’uko amasezerano dufitanye avuga. Uretse ibi kandi, bageze n’aho badukata amafaranga kandi nta deni tubafitiye”.

“Turi gusiragizwa, kuko dutanga Amafaranga yakadufashije duora ingendo ziza kubaza iby’iki kibazo, ibi bikiyongeraho ko n’izi Telefone baduhaye nazo bazifunga ukaba utayikoresha. Rimwe bakubwira ko cyakemutse, ariko wataha ugasanga ntacyahindutse”

BTN yakomeje ivuga ko yageze ahakorera Intelligra Solution, isanga bamwe muri aba baturage bari gusubizwa Amafaranga bavuga ko bakaswe na sisiteme, gusa ntabwo byari byoroshye.

Bamwe muri aba, buzuzaga Impapuro ziyabahesha, mu gihe abandi bavugaga ko bari guhabwa igice.

Aba, bavugaga ko batiyumvisha impamvu bakatwa ndetse ko ibi bibatera guhora bahasirisimba kandi bibatesha igihe ndetse n’amikoro batazasubizwa.

Akomoza kuri iki kibazo, Umuyobozi mukuru wungirije muri MTN-Rwanda ushinzwe ikatwa ry’amafaranga ku makonti y’abakiriya, Rene Nzabakira, yagize ati:”Nibyo koko iki kibazo kirahari. Gusa cyatewe na sisiteme yadutengushye kuko niyo ibikora ntabwo ari twe. Abakaswe amafaranga binyuranyije n’itegeko bari kuyasubizwa. Amafaranga ajya kuvanwa kuri konti y’umukiriya, yarabyibukijwe inshuro zigera kuri eshatu”.

Yunzemo ati:”Ndizeza abakiriya ko iki kibazo kigiye gukemuka neza, ndetse bakomeza bagane iyi serivisi kuko Leta yasanze imaze gufasha umubare munini w’Abanyarwanda mu kwihutisha iterambere hifashishijwe Ikoranabuhanga”.

Yasoje agira ati:”Abakiriya ndabasaba kujya bihutira kwishyura ku gihe bemeranyijwe ndetse no kwihutira gushyira amafaranga ku makonti yabo ya nimero za Telefone batanze, kuko hari abagaragaye ko banga kuyashyiraho mu rwego rwo kwanga kwishyura bagamije kwambura, bakirengagiza ko uretse nimero batanze n’izindi zibabaruyeho byemewe kuyakurwaho”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *