Rwanda: Abayisilamu bizihije ‘Umunsi w’Igitambo’ bashima uko Igihugu kiyubatse nyuma y’Imyaka 30 kibohowe

0Shares

Bamwe mu Bayisilamu hirya no hino mu gihugu barahamya ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe yababereye urugendo rugana ku iterambere bacyesha imiyoborere myiza.

Ibi babigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo bizihizaga Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al Adha.Mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru, nibwo amagana y’Abayisilamu yazindukiye mu isengesho ryo kwizihiza uyu munsi.

Bamwe mu bayisilamu bavuga ko impinduka itandukanye babona muri uyu mwaka ari uko ‘uyu munsi ubaye hari impinduka nziza babona zabaye mu buzima bwabo.

By’umwihariko abatuye ahitwa mu Biryogo bemeza ko impinduka ziri muri aka gace zababereye imbarutso y’ iterambere ku bahatuye biganjemo abo mu idini ya Islam.

Usibye gusenga, uyu munsi unizihizwa Abayisilamu banasangira n’inshuti n’ imiryango.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yashimiye byimazeyo Ubuyobozi bw’Igihugu agaruka ku byiza Abayisilamu bekesha imiyoborere myiza.

Sheikh Sindayigaya Mussa kandi yasabye Abayisilamu kuzitabira Amatora y’Umukuru w’ Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa karindwi.

Mu kwizihiza uyu munsi w’igitambo kandi muri rusange, mu buryo bwo gusangira n’abandi, Ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda buvuga ko hakusanyijwe ibitambo by’inka 672 n’ihene 1000, bizatangwa mu turere 24 tw’igihugu. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *