Rwanda: Abarenga 1200 bagiye guhurira mu Nama igamije kugeza Interineti kuri 1/3 cy’abatuye Isi

Kuri uyu wa Mbere, i Kigali harahurira abasaga 1,200 baturutse hirya no hino ku isi bitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi 4 iganirirwamo icyakorwa ngo abasaga kimwe cya 3 cy’abatuye Isi batagerwaho na Murandasi bayibone kandi mu Ndimi bumva neza z’iwabo.

Ni ku nshuro ye ya mbere Umunya Canada Prof. Mathew Adams ageze muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko. Gusa yishimiye uburyo murandasi mu Rwanda yayisanze nubwo hari aho avuga yagiye icika uko ajya kure ya Kigali.

“Mu Mujyi wa Kigali hano sinigeze ngira ibibazo byinshi bya murandasi kuko maze iminsi nkoresha telefoni yanjye navanye muri Canada nyihuza na murandasi ya hano kandi igaragara ko yihuta. Gusa uko nakomezaga njya kure ya Kigali ni nako nakomezaga kuyitakaza ariko ahantu hose nabaye muri hoteli yari ihari bihagije.”

N’ubwo bimeze gutya, kimwe cya 3 cy’abatuye isi ntibagerwaho na murandasi ndetse zimwe mu mpamvu batayitabira nuko ikoresha indimi batumva neza.

Umuyobozi mukuru w’ihuriro rizahurira mu Rwanda (ICANN) rimaze imyaka 25 Sally Costeron avuga ko muri iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 80 abayirimo bazasuzumira hamwe imbogamizi zituma iki gice kingana gutya cy’abatuye isi batagerwaho na murandasi.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abagize sosiyete sivile, abashakashatsi, abashoramari, abafata ibyemezo muri leta n’abandi bo mu ngeri zitandukanye, bazaganira ku mutekano mu ikoranabuhanga, murandasi idaheza kandi ihendukiye buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *