Rwanda: Abapolisi 228 basoje Amasomo y’ibanze mu kurwanya Iterabwoba azwi nka “Basic Special Forces Course” (Amafoto)


image_pdfimage_print

Abapolisi 228 basoje amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya Polisi byihariye azwi nka “Basic Special Forces course” yakorewe mu Kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba giherereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

Ni asomo yasojwe kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, asozwa na Minisitiri w’umutekano, Alfred Gasana wari hamwe n’umuyobozi wa Polisi, CG Felix Namuhoranye.

Yasojwe abayitabiriye bagaragaza ubumenyi bahawe mu byiciro birimo kugendera ku Migozi, kurira Inkuta ndende, gusimbuka Umuriro, kumanuka mu Ndege igenda n’ibindi…

Abayitabiriye bari bayamazemo amezi icyenda.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 501 bahawe Ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) nyuma yo gusoza amahugurwa y’Abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Amafoto



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *