Rwanda: Abaminisitiri bitabiriye Inama ya mbere yabahuje na Perezida Kagame mu 2024

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri ya mbere y’umwaka wa 2024.

Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru, kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mutarama 2024.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje bibinyujije kuri X [Twitter] ko Perezida Kagame yayoboye iyi nama ariko ntibyigeze bikomoza ku ngingo zaganiriweho.

Inama y’Abaminisitiri yateranye nyuma y’umunsi umwe hasojwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku wa 23-24 Mutarama 2024, yaganiriwemo ingingo zitandukanye zigamije gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no guteza imbere igihugu.

Mu mpanuro yatangiye mu #Umushyikirano, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kuzirikana ko bavuye kure mu myaka 30 ishize bityo bikabaha umukoro wo gukora cyane kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *