Rwanda: Abakoresha uburyo bwo kwipima SIDA hakoreshejwe ‘Oraquick’ batangaza ko butigonderwa na buri umwe

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’abakenera Oraquick ifasha umuntu kwipima virusi itera SIDA, bavuga ko guhenda kw’aka gakoresho bigiteje imbogamizi kuri benshi bifuza kumenya uko ubuzima bwabo bwifashe, kuko kugeza ubu kagura 5,000Frw.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA, Ikigo RBC cyatangiye ubukangurambaga buzamara amezi atandatu, bugamije gukumira ubwandu bushya bw’iki cyorezo.

Ubu bukangurambaga bugamije gusaba abantu kwitabira kwipima cyangwa kwipimisha virusi itera SIDA, kugira ngo usanze yaranduye atangire gufata imiti hakiri kare.

RBC ivuga ko hari abatinya kujya kwisuzumisha iyo virusi kwa muganga cyangwa bakabura umwanya wo kujyayo bitewe n’imirimo myinshi, ari yo mpamvu bashyiriweho uburyo bwa Oraquick kugira ngo badacikanwa.

Umuyobozi muri RBC w’Ishami rishinzwe gukumira Virusi itera SIDA, Dr Basile Ikuzo, yaganiriye na Radio Rwanda, asobanura ibya oraquick ifasha umuntu kwipima wenyine akamenya uko ahagaze.

Avuga ko iyo umuntu afunguye agapfunyika(agapaki) karimo ako gakoresho, asangamo akantu kameze nk’akayiko gafite agapamba hejuru aho akoza mu ishinya yo hejuru n’iyo hasi(hagati y’ishinya n’uruhu rw’akanwa).

Ako gakoresho gafite igice cyo hasi umuntu aboneraho ibimenyetso by’uko ahagaze(inyuguti za C na T), hakabaho n’agacupa k’amazi ku ruhande umuntu ahita akozamo ka gatwe k’ipamba kakojejwe mu kanwa.

Iyo umuntu arangije kwikoza Oraquick mu kanwa(mu mashinya yombi) ndetse no kuyikoza muri twa tuzi two mu gacupa, ayirambika ahantu agategereza kuza gusoma igisubizo nyuma y’iminota 20 ariko itarenga 40.

Dr Ikuzo avuga ko inyuguti ya C isobanura ko oraquick ari nzima mu gihe imbere yayo hajemo akarongo k’ibara ry’umutuku (umuntu yaba afite virusi cyangwa atayifite).

Akomeza avuga ko imbere y’inyuguti ya T ari ho hagaragaza ko umuntu yanduye virusi itera SIDA mu gihe hajemo akarongo k’umutuku, ariko iyo nta bara ryajemo ngo nta virusi uwo muntu aba afite.

Iyo nta bara ry’umutuku ryaje ku nyuguti ya C ngo biba bivuze ko agakoresho ka oraquick karimo gukoreshwa atari kazima, ndetse no kuri T ngo umutuku ushobora kutaboneka neza (bidasobanutse), uwipima aba agomba kujya kugura indi Oraquick cyangwa akajya kwipimisha bisanzwe kwa muganga.

RBC ivuga ko bitagombera kwikomeretsa kugira ngo hakoreshwe amaraso mu kwipima virusi itera SIDA, kuko oraquick ngo ibasha kubona iyo virusi mu matembabuzi yo mu kanwa.

Dr Ikuzo amenyesha abantu ko Oraquick iboneka kwa muganga no muri zimwe muri za farumasi zigenga, kandi ko ikoreshwa inshuro imwe gusa.

Avuga ko abahabwa Oraquick kwa muganga (aho itangwa buntu) ari abafite virusi itera SIDA baza bavuga ko bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abandi bitaramenyekana ko banduye, kugira ngo bayibashyire na bo bamenye uko bahagaze.

Undi muntu uyihabwa ngo ni umubyeyi utwite cyangwa abakora imibonano mpuzabitsina mu buryo budasanzwe (abicuruza n’abahura bafite ibitsina biteye kimwe).

Hari abavuga ko igiciro cya Oraquick gihanitse ndetse ngo ibigo by’urubyiruko bishobora gupima no gutanga ako gakoresho ntabwo biri hafi y’abakeneye serivisi.

Umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi agira ati

“Urubyiruko SIDA iratumaze kandi ntabwo ibigo by’urubyiruko bishinzwe gutanga izo serivisi bitwegereye.”

Ikinyamakuru KT Press dukesha iyi nkuru, cyavuze ko yabajije ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu mu Murenge wa Kinyinya no ku Bitaro bya Kibagabaga, bavuga ko abifuza kumenya uko bahagaze bipimishiriza virusi itera SIDA kwa muganga, ariko abifuza Oraquick ngo boherezwa kuri za farumasi.

Twabajije imwe muri za Farumasi twasanze icuruza Oraquick yitwa Kipharma, umukozi wayo avuga ko batanga ako gakoresho ku 5000Frw.

Yagize ati “Oraquick zarabuze zimara igihe abantu barazibagiwe, aho zigarukiye kuva ku itariki 04 y’ukwezi k’Ukwakira 2022 kugera uyu munsi (ku itariki 12 Mutarama 2023), tumaze kugurisha Oraquick 11, muri rusange tugurisha nka tune mu kwezi.”

Uyu mukozi wa Kipharma avuga ko guhenda kwa Oraquick ari yo mpamvu abantu batitabira kuyigura cyane, ariko ko hakenewe n’ubukangurambaga bwo kuyimenyekanisha muri benshi batayizi.

Dr Ikuzo wa RBC avuga ko mu mbogamizi bafite zibuza abantu kwitabira kumenya uko bahagaze ku bijyanye na virusi itera SIDA, harimo n’igiciro cya Oraquick gihanitse.

Ati “Zimwe mu ngamba dufite ni ukureba niba ibiciro bya Oraquick byagabanuka, ndetse no gushaka ubundi buryo bwo gupima Virusi itera SIDA bwunganira ubusanzweho.”

Ikigo RBC kivuga ko u Rwanda hari aho rumaze kugera ku ntego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), ziteganya ko mu mwaka wa 2030 abenegihugu bangana byibura na 90% bazaba bipimisha SIDA bakamenya uko bahagaze.

Izo ntego kandi zigakomeza zivuga ko mu bisanze baranduye virusi itera SIDA, byibura 90% bagomba kubona imiti, ndetse ko mu bari ku miti byibuze 90% bagomba kuba batagaragaza iyo virusi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *