Rutsiro: Inkumi yashyamiranyije abasore umwe ahasiga Ubuzima

Umuturage wo mu Karere ka Rutsiro yaguye mu bitaro, hakaba hakekwa ko yazize inkoni yakubitiwe mu kabari k’Urwagwa yari yasohokanyemo n’umukobwa wicuruza.

Bikorimana Jean Nepomuscene yakubitiwe mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Gabiro mu Murenge wa Musasa, mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023.

Imirwano yavuyemo urupfu yabereye mu kabari k’urwagwa k’uwitwa Sadiki Aimable kari karafunzwe n’ubuyobozi.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yazanye muri ako kabari n’umukobwa witwa Nyirangenzwanimana Umuhoza w’imyaka 19.

Bashyamiranye n’abarimo Ndatimana, Bazimaziki Jean Claude na Tuyisabe Jean Cluade bararwana maze nyakwigendera akubita inkoni uwitwa Bazimaziki, niko kuyimushikuza ayimukubita mu mutwe agwa muri Koma.

Irondo ryahise ritabara bamutwara ku Kigo Nderabuzima cya Musasa nacyo kimwohereza ku bitaro bya Murunda, ashiramo umwuka saa 05h00 zo kuri uyu wa 19 Mutarama 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Musasa, Biziyaremye Jean Baptiste yatangaje ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Bikorimana hari abafashwe.

Yagize ati “Ababigizemo uruhare hafashwe abagabo 3 n’iyo ndaya bari kumwe bashyikirizwa RIB abandi babiri barimo gushakishwa.”

Abarimo Ahimana Theoneste , Tuyisabe Diogene, Iradukunda Samuel uzwi nka Osama, bahise batabwa muri yombi mu gihe Bazimaziki Jean Claude na Ndatimana Innocent bari guhigishwa uruhindu.

Mu nama y’igitaraganya yabaye, abaturage basabwe gutangira amakuru ku gihe, kwicungira umutekano no kubahiriza amasaha yagenwe mu gufunga utubari.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango naho umurambo wa nyakwigendera uri ku bitaro bya Murunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *