RUTSHURU: M23 n’Ingabo za Leta ya DR Congo bongeye gukozanyaho

Mu masaha yo ku manywa kuri uyu wa Kabiri, imirwano yahereye mu gitondo yari igikomeje mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Rutshuru, M23 ivuga ko yashotowe n’ingabo za Leta, FRADC.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye Itangazamakuru ko imirwano yatangiriye ahitwa Kitshanga.

Yagize ati “Ni Guverinoma yatangije imirwano. Turitabara, tunarinde abaturage.”

Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abaturage bafite ubwoba, bamwe bikoreye imitwaro irimo ibiryamirwa, bavuga ko bahunze.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zihora zigabwaho ibitero n’ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe irimo FDLR.

 

 

Kwamamaza

Hari amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zimaze kwambura ingabo za Leta agace kitwa Rujagati kari ku muhanda uhuza umujyi wa Goma n’agace ka Kitchanga.

Umunyamakuru Daniel Michombero avuga ko imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta yimutse Kitshanga, ikomereza mu tundi duce turimo Tebero, Kabeza, na Tabire.

Inyeshyamba ngo zongereye imbaraga hariya kugira ngo zifunge umuhanda Sake-Kitshanga.

Iyi mirwano mishya iravugwa mu gihe, inyeshyamba zishinja Leta ya Congo kuzibuza gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda, aho zari ziyemeje kuva mu bice zafashe.

Itangazo ryo ku wa Mbere tariki 23/01/2023, M23 ivuga ko Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo yategetse ingabo ze n’abazishyigikiye ahabera urugamba, ndetse abaha ibikoresho ubwo aheruka mu ngendo muri Kivu ya Ruguru.

M23 ivuga kandi ko ihora igabwaho ibitero n’ingabo za Leta ndetse n’imitwe izishyigikiye.

Ibinyamakuru byo muri Congo, ndetse na Sosiyete Civile byo bivuga ko imirwano yo kuri uyu wa Kabiri yatangijwe na M23.

The update

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *