Rusizi: THEUPDATE yasuye Agace k’Icyaro ka “Kanoga” kibarutse Ishuri ritsindisha ku kigero cya 99% ridafite “Amazi n’Umuriro”

Umunyamakuru wa THEUPDATE ukora inkuru zicukumbuye, Bakareke Salome yasuye Akarere ka Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu Murenge wa Nyakarenzo mu Kagali ka Kanoga.

Muri aka Kagali, yahasanze Ishuri ryamutangaje kuko ritsindisha ku kigero cya 99%, mu gihe aho riherereye hagaragara nk’ahantu haciriritse.

Uku guciririka, kugaragazwa n’uko ritarangwamo Amazi ndetse n’Umuriro w’Amashanyarazi.

Tariki ya 20 Ugushyingo 2023, nibwo Bakareke yageze muri aka Gace, atungurwa no kuba katarangwamo Umuriro w’Amashanyarazi ndetse nta n’Amazi meza aharangwa.

Bamwe mu baturage yaganiriye nabo bagize bati:“Mu by’ukuri duhangayikishijwe no kuba aka Gace dutuyemo katagira Amazi n’Amashanyarazi, mu gihe nyamara utundi duturanye tubifite kandi ari twe dufite Ibikorwaremezo kubarusha. Bityo, twibaza icyo kuzira kugira ngo natwe tugerweho n’ibyiza by’Igihugu. Turi mu bwigunge nyamara intego n’Ikerekezo k’Igihugu cyacu ari ugusirimura buri mu Nyarwanda. Hashize Imyaka isaga Itatu (3) abayobozi b’Akarere basimburana kuza hano, nyamara bakatwizeza amasezerano atajya asohora”.

Utu duce turi mu bwigunge turi mu Midugudu Itatu y’aka Kagali ariyo; Kumana, Kamanura na Kanyoni.

Abatuye aka Kagali, bavuga ko ariko konyine kadafite Amazi n’Umuriro muri uyu Murenge wa Nyakarenzo.

Kanoga ni Akagali gaherereye mu Nkengero z’Ibitaro bya Mibilizi. Gahana Imbibi n’Ishyamba kimeza rya Cyamudongo.

Bitewe n’Imigezi igakikije, gahorana Ubuhehere ku buryo ukitegereje ubona kajyanye no gukorerwamo Imirimo y’Ubuhinzi.

Bumwe mu Buhinzi buhakorerwa, burimo ubw’Imbuto n’Icyayi. Ubu Buhinzi bw’Icyayi, ubusanga kuri buri Gace ugezemo kuko n’Umunyamakuru wa THEUPDATE ubwo yahageraga yasabye Imirimo yo kwita ku Cyayi irimbanyije.

  • Imbogamizi n’Ibihombo baterwa no kutagira Amazi Meza n’Umuriro w’Amashanyarazi

Umwe mu baturage witwa Elias waganirije Bakareke yagize ati:“ Mpereye ku bibazo duterwa no kutagira Amazi meza, duhora turwaye Inzoka ziterwa no kunywa Ibirohwa”.

Yunzemo ati:“Kutagira Umuriro w’Amashanyarazi bituma duhora mu Bwigunge kuko kuko utabona aho wumva cyangwa ureba Amakuru, yewe na Telefone kuyicaginga bisaba gukora Urugendo tujya ahari Umuriro. Ntabwo ari ibi gusa, kuko iyo dukeneye kurya Ubugali bw’Imyumbati, bidusaba gukora Urugendo rutari rugufi tujya gushesha. Uru Rugendo rudutwara hafi Isaha n’Igice, ni narwo iyo Umuntu ashaka kwiyogoshesha akora, mbese turabangamiwe mubyumve”.

“Hari bamwe bari bishatsemo ibisubizo bagura Imirasire, ariko nabo ni bake. Mbere yabiguraga Ibihumbi 170 Frw, ariko kuri ubu igeze ku Bihumbi 450 Frw, murumva ko atari ibya buri umwe kuyigongera”.

  • Urugendo rwa Bakareke ku Ishuri ribanza rya Kanoga

Nyuma yo kureba Imibereho y’abatuye aka Kagali, Bakareke yerekeje ku Ishuri ribanza rya Kanoga.

Yatunguwe no gusanga ryaramaze kugera ku kigero k’Indashyikirwa mu gutsindisha mu gihe nyamara ari rishya ugereranyije n’andi ahasanzwe.

Iri Shuri ryubatse mu Murenge wa Nyakarenzo mu Kagali ka Kanoga mu Mudugudu wo Kumana. Rihana Imbiri n’Ibitaro bya Mibilizi.

Ni Ishuri uhita ukubita Amaso kuko aho ryubatse hegereye Ingo z’Abaturage.

Kwerezwa izi Ngo, byari mu buryo bwo kuvuna Amagaru Abana batuye muri aka Gace kugira ngo bazajye biga hafi.

Mbere y’uko iri Shuri ryubakwa, Abana bakoraga Urugendo rw’Iminota 90 bajya kwiga i Mibilizi.

Mu kiganiro Bakareke yagiranye n’Ubuyobozi bwaryo, bwagarutse ku Rugendo rw’Imyaka Itatu (3) rimaze, Imbogamizi rifite n’icyakorwa zigakurwaho.

Mu Rugendo rwe, yasanze Uwineza Francine uyobora iri Shuri adahari, gusa yakiriwe n’Umuyobozi wungurije Bwana Nambajimana Theopille ari nawe bagiranye iki Kiganiro.

Yateruye agira ati:“Iri Shuri ryatangiye mu 2020. Dutanga Uburezi guhera mu Mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatandatu. Uretse aba kandi, dufite n’Umwaka Umwe w’Incuke mu Kiciro cya Kabiri. Kuri ubu, Umubare w’Abanyeshuri bose hamwe barenga 500”.

Yungamo ati:“Mu Myaka Ibiri ishize, Abanyeshuri bacu batsinze Ikizamini cya Leta ku kigero cya 98%. Mu Banyeshuri 30 bakoze Ibizamini ku nshuro ya Mbere, 28 barabitsinze berekeza mu Mashuri Yisumbuye. Ku nshuro ya Kabiri, twatsindishije 100% kuko 26 babikoze bose baratsinze”.

  • Uruhare rw’iri Shuri mu Iterambere ry’Abaturage

Mu rwego rwo gufasha abaturage kubona Ubwisungane mu Kwivuza [Mituel de Santé], iri Shuri ryabiherewe Seritifika.

Ni Seritifika bahawe n’Akarere ka Rusizi kuko bafashe Umurenge wa Nyakarenzo riherereyemo kweza Umuhigo wo kwishyura ubu Bwisungane ku rwego rw’Akarere.

  • N’ubwo ibintu ari byiza, ariko hari n’Imbogamizi

Imbogamizi nyamukuru ni ukuba ritagira Amazi n’Umuriro.

Uyu Muyobozi yagize ati:“Iyo dukeneye gukoresha Mudasobwa, bidusaba Urugendo rw’Iminota 90 kugira ngo tuzicaginge. Kugeza ubu nta buryo bwo gufasha Abana kwigira kuri Modasobwa, kuko Akarere kanze kwirirwa kazohereza mu gihe tutarabona Umuriro w’Amashanyarazi. Duheruka bamanika Intsinga batubwira ko bagiye kuwuduha, ariko Imyaka ibaye Itatu (3) Amaso yaraheze mu Kirere”.

Yakomeje ati:“Kuba nta Mazi dufite ni umwe mu Mitwaro itatworoheye. Guverinoma yashyizeho uburyo bwo kugaburira Abana ku Mashuri, tugira ikibazo cyo kuba ibyo barya bikenera gutunganywa hakoreshejwe Amazi meza kandi ntayo dufite. Yewe aya arakenewe ngo banayanywe ariko natayo dufite”.

“Wabonye ko twashatse Ibigega bifata Amazi y’Imvura, gusa akoreshwa mu gusukura Amashuri kuko utayatekesha cyangwa ngo Abana bayanywe. Ibitembo bizana Amazi muri iri Shuri ntabwo bizana asa neza kuko ari ayo mu Bigega”.

  • Bakeneye ko ryakagurwa

Turasaba Leta ko yadufasha ko yadufasha tukabona aho kuryagurira, kuko Abana batabona aho bidagadurira bitewe n’ubuto bw’aho ryubatse. Uretse kwidagadura, byanadufasha kubaka Ubwiherero buhagije, kuko dufite buke ugereranyije n’Umubare w’Abanyeshuri 540 dufite.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’aka Kagali, Bwana Nshimiyimana Ephrem wari mu Nama n’Abaturage, ku Murongo wa Telefone yabwiye Bakareke ko izi mbogamizi iri Shuri rifite zizwi hari gushakwa uko zakemurwa.

Umwe mu baturage utifuje ko Amazina ye ajya mu Itangazamakuru, yabwiye Umunyamakuru Bakareke ko hari za SIMA zaguzwe n’ubuyobozi bw’Akarere mu rwego rwo kubaza Inzira z’Amazi zikikije Umuhanda.

Uyu yatubwiye ko Rwiyemezamirimo yabuze uko ahageza izo SIMA ndetse anatangire imirimo yo kubaka.

Ibi ngo byatewe n’Umuhanda wangiritse, ariko mu gihe Imvura izaba itanze Umucyo, azatangira iyi Mirimo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *