Rusizi: Abanyerondo bashinje Akagali kubambura Imishahara y’Amezi 3

Abaturage bakoza akazi ko gucunga Umutekano bizwi nko kurara Irondo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe ho mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, bashinje ubuyobozi bw’Akagali ka Kamatirta kubambura Imishahara y’Amezi Atatu.

Bamwe mu baturage baganiriye na Televiziyo BTN dukesha iyi nkuru batifuje ko imyirondoro yabo ishyirwa ahagaragara, batangaje ko imibereho yabo itameze neza nyuma y’uko bamaze amezi agera kuri 3 badahembwa.

Bavuze ko kubona ibitunga imiryango yabo bitaboroheye, mu gihe bo bagikomeje akazi nk’uko bisanzwe.

Umwe yagize ati:”Mu ngo zacu rurakinga bane, ikirebana n’ibiryo ni imbonekarimwe kandi byitwa ko dukorera Leta”.

Ndagijimana Bonifance, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka Kagali, agaruka kuri iki kibazo yagize ati:”Nta muturage utarahembwe mubo dukoresha bose, ndetse nta n’uwo tubereyemo umwenda”.

N’ubwo avuga ibi, ntabwo avuga n’aba baturage kuko babihakanye bivuye inyuma.

Bahamije ko inshuro bagiye bageragerageza kumugezaho ikibazo cyabo yakunze kubuka inabi, akanabasubiza inyuma huti huti abereka ko adashaka kubaha umwanya.

Aba baturage barifuza ko ikibazo cyabo cyakurikiranwa n’abo kireba bakishyurwa, kuko abakababaye hafi aribo babambuye.

Bati:”Uko bimeze kuri ubu, uwo twakaregeye niwe turega”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *