Rurageretse hagati ya Rayon Sports, Urid n’Umujyi wa Kigali ku birebana no kwishyuza umukino uzayihuza na Al Hilal SC Benghazi

Ikipe ya Rayons Sports FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup iri kurebana ay’Ingwe n’Umujyi wa Kigali ndetse na Kampani igurisha amatike izwi nka Urid.

Uku kutarebana neza gushingiye ku bijyanye n’uburyo bugomba gukoreshwa mu kwishyuza umukino iyi kipe izahuramo na Al Hilal SC Benghazi mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2023.

Uyu mukino uzahuza Rayon Sports FC na Al Hilal SC Benghazi, ni umukino wo kwishyura ndetse ukaba uzanatanga itike yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda.

Kugeza ubu, uburyo bwo kuzinjira kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo izakira uyu mukino, ntibuvugwaho rumwe hagati y’impande zombi.

Rayon Sport ifite mu nshingano kwakira uyu mukino wo kwishyura mu gihe ubanza wari warangiye impande zombi ziguye miswi y’igitego kimwe kuri kimwe, yari yatangiye kugurisha amatike ikoresheje uburyo bwayo busanzwe bukunze kwitwa Akanyenyeri.

Gusa, yakiriye urwandiko ruvuye mu Mujyi wa Kigali ari nyao ishinzwe gucunga iyi Sitade kuri uyu wa 27 Nzeri 2023, ruyitegeka kugurisha amatike hakoreshejwe uburyo bw’Ikoranabuhanga busanzwe bukoreshwa buzwi nka e-ticketing.

Ubu buryo bukaba ari ubwa Kampani ya Urid isanzwe ikorana n’amakipe atandukanye by’umwihariko ay’imbere mu gihugu mu kwishyuza abafana binjira muri Sitade.

𝐊𝐮𝐤𝐢 𝐡𝐚𝐛𝐮𝐳𝐞 𝐮𝐤𝐰𝐢𝐳𝐞𝐫𝐚𝐧𝐚 𝐤𝐮birena no 𝐠𝐮𝐜𝐮𝐫𝐮𝐳𝐚 𝐚𝐦𝐚𝐭𝐢𝐤𝐞 y’umukino wa 𝐑𝐚𝐲𝐨𝐧 𝐒𝐩𝐨𝐫𝐭𝐬 na 𝐀𝐥 𝐇𝐢𝐥𝐚𝐥 Benghazi?

  • Ibyo twamenye

Nyuma y’iminsi Rayon Sports itangaje ko amatike yo kuri Al Hilal Benghazi ari kugurishwa binyuze kuri *720#, Umujyi wa Kigali wandikiye Rayon Sports bayimenyesha ko bahawe Kigali Pele Stadium, ariko ko basabwa kuzagurishiriza amatike kuri *939* ya Urid isanzwe igurishirizwaho amatike ya shampiyona.

Iyi *939# ni nayo APR FC yakoresheje ubwo yagurishaga amatike bakiriye Pyramids muri CAF CL.

Gusa mu masezerano Urid yagiranye na FERWAFA muri 2022 abemerera kugurisha amatike ku mikino yateguwe na FERWAFA.

Amakuru ava muri Rayon Sports avuga ko batajya banyurwa n’amafrw bahabwa muri shampiyona kuko aba ari make bagereranyije n’ayo babona iyo bakoresheje *702#.

*702# ni aka Rayon Sports nako gakora nka *939#, akarusho ni uko amafaranga abonetse Rayon Sports iyatwara yose ariko kuri *939# havaho 10% ahabwa URID.

N’ubwo Umujyi wa Kigali wasabye Rayon Sports gukoresha *939# ya URID mu mukino utateguwe na FERWAFA bivugwa ko Umujyi wa Kigali utajya wizera FRW berekwa na Rayon Sports bagurishije amatike.

Gusa muri uyu mwaka *702# kakoreshejwe ku mikino yabereye kuri KPS yateguwe na Rayon Sports haba uwa Vital’o, Gorilla na Rayon Day.

Ibaruwa Umujyi wa Kigali wandikiye Rayon Sports FC

 

Rayon Sports isanzwe ifite uburyo ikoresha mu gihe isaba inkunga abafana ndetse inagurisha amatike y’imikino yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *