Runda Vision WFC yabonye Umufatanyabikorwa mushya

Ikipe ya Runda Women Football Center yiganjemo abakiri bato, yahawe ibikoresho n’umufatanyabikorwa wo muri Suède.

Ku wa Gatandatu tariki 01 Nyakanga 2023, ni bwo habaye umuhango wo gutanga imyenda yatanzwe n’ikipe ya Andersbergs IBK ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore mu gihugu cya Suède.

Uyu mufatanyabikorwa wa Runda Vision Women Football Center, yabonetse biciye ku bakinnyi babiri batuye muri iki gihugu, Mukunzi na Mubumbyi Bernabé. Aba bakinnyi bombi bateye intambwe begera iyi kipe bayisaba imikoranire na Runda Vision WFC.

Ikipe ya Andersbergs IBK izajya itanga ibikoresho bitandukanye birimo imyenda, imipira yo gukina n’ibindi bikoresho byigashishwa mu myitozo, gusa ku ikubitiro bohererejwe imyenda.

Ikindi cyiciro cy’ibikoresho, biteganyijwe kizagera mu Rwanda muri Nzeri kizanywe n’ubuyobozi bw’iyi kipe yo muri Suède ndetse ikanasura ibikorwa bya Runda Vision Women Football Center.

Umuyobozi wa Tekiniki akaba n’umutoza muri iyi kipe, Kayitesi Égidie wahoze atoza AS Kigali WFC, yashimiye Mukunzi Yannick na Mubumbyi Bernabé babaye ikiraro cyo kubona uyu mufatanyabikorwa.

Ati “Turashimira bariya bakinnyi kuba baragize ibitekerezo cyiza cyo kudushakira umufatanyabikorwa. Icyiciro cya Mbere ni iki mwabonye. Bazanye imyenda 36 ariko muri Nzeri bazazana indi kuko batwemereye imyenda 150.”

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi ari uko bagize umutima wo gutekereza ku mwana w’Umunyarwandakazi ushobora gukina umupira, ariko udafite ibikoresho.

Ati “Turishimira ubumuntu bwa Yannick na Mubumbyi, ndetse n’ikipe ya Andersbergs IBK.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko iyi kipe ikomeje kuzamura urwego rw’aba bana kuko hari n’abo yatanze mu makipe akina mu Cyiciro n’icya Kabiri muri shampiyona y’abagore. Ibi byose biri mu byo bishimira.

Kayitesi yavuze ko mu mwaka w’imikino 2024/2025, Runda Vision Women Football Center izakina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore.

Igitekerezo cyo gushinga iyi kipe, cyavuye ku batoza batoreza ku bibuga bitandukanye byo mu Karere ka Kamonyi, bafata icyemezo cyo guhuza imbaraga bagashinga ikipe y’abana b’abakobwa ariko badaheje n’abahungu mu rwego rwo kubafasha gusubira mu ishuri ku bari bararivuyemo.

Amafoto

Ikipe ya Runda yahawe Imyenda 36 mu 150 bemerewe
Uyu muhango witabiriwe na Hon Mukanoheli Saidat [ubanza i bumoso]
 
Bahawe imyenda yiganjemo ifite ibara ry’umukara

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *