Ruhango: Minisitiri Musabyimana yasabye kunoza ibikorwa by’iterambere birangwa muri aka Karere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude ari hamwe na Minisitiri w’Umutekano Gasana Alpfred, basuye Akarere ka Ruhango, baganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye, banasuye imishinga n’ibikorwa by’iterambere binyuranye batanga n’inama zo kurushaho kunoza imikorere.

Ba Minisitiri bombi basuye ishuri ribanza rya Musamo mu Murenge wa Ruhango, banasura uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi ubu rukora ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ubushobozi bwarwo kubera kubura umusaruro.

Minisitiri Musabyimanayasabye ubuyobozi bw’Uruganda rwa Kinazi gushyiraho uburyo bwo gukorana bya hafi n’abahinzi kugira ngo uruganda birworohere kubona umusaruro ndetse rutange umusaruro rwitezweho.

Indi mishinga yasuwe ibiri harimo uw’ishuri rizigisha ubukerarugendo n’ubucuruzi (UTB-Ruhango Campus) n’umushinga w’inyubako y’ubucuruzi byombi biri mu mujyi wa Ruhango. Banasuye ikusanyirizo ry’amata riri mu Murenge wa Kinazi.

Aba bombi basuye kandi Gare ya Ruhango harebwa aho ibikorwa byo kubaka inzu zigezweho z’ubucuruzi bigeze. Bakomereje  muri santere ya Kinazi hasurwa ikusanyirizo ry’amata (MCC).

Hasobanuwe imikorere yaryo, maze Koperative ishinzwe kuricunga igirwa inama zo kuyifasha kurushaho kunoza imikorere.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye Minisitiri Musabyimana yagiranye inama na Komite Nyobozi ndetse n’abayobozi b’Imirenge y’Akarere ka Ruhango abasaba kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage; kwita ku bikorwa na gahunda bigamije guteza imbere abaturage; gushishikariza abaturage kurinda ibikorwa remezo no kubyongera; gushishikariza ababyeyi gusubiza mu ishuri abana barivuyemo; kwimakaza isuku hose mu karere; kwita ku mitangire myiza ya serivisi z’ubuvuzi; n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *