Ruhango: Abataramenyekana biraye mu bacunga Umutekano barabatema

Abakora akazi ko gucunga Irondo ry’Umwuga mu Karere ka Ruhango mu Kagali ka Mutara mu Murenge wa Mwendo, batemwe n’abantu bane bikekwa ko ari Abajura.

Aba bagabo batemwe bari batanu, gusa ku bw’amahirwe barusimbutse.

Ibi byabaye mu Gicuku cya tariki 20 Gashyantare 2024, ubwo aba Banyerondo bagwaga muri iki gico, kikabahukamo kikabatema.

Ahamya iby’aya makuru, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco, yagize ati:“Mu Ijoro ryakeye, Abagabo batanu bari ku Irondo batemwe n’abagizi ba nabi, bane muri bo barakomereka. Ababatemye bari bameze nk’abari guhunga. Inguma babateye ntabwo zikanganye, baraza gutora mitende vuba”.

Bwana Nemeyimana, yaboneyeho gusaba abaturage kwitwararika Umutekano no gutangira amakuru ku gihe, hagamijwe gukumira Icyaha kitaraba.

Yabahamirije ko Umutekano wabo urinzwe neza ndetse hatangiye iperereza kugira ngo abakoze ububugizi bwa nabi bashakishwe babiryozwe.

Kuri ubu, abakomeretse bari gukurikiranirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *