Ruhango: Abacuruza Inyama z’Ingurube bishimiye kubakirwa Ibagiro rijyanye n’Igihe

Abacuruza Inyama z’Ingurube mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, batangaje ko bishimira kuba barubakiwe Ibagiro rya kijyambere.

Abavuga ibi ni abo mu Murenge wa Byimana. Bahamya ko batazongera kuzibagira mu Bikari nk’uko babikoraga.

Mu magambo yabo, bagaragaje ko nabo babikoraga kubera amaburakindi, kuko bazi neza ko kubaga Ingurube bisaba ubwitonzi no kuyibagira ahantu hafite isuku, mu rwego rwo kurinda abarya iri tungo guhura n’uburwayi.

Iri Bagiro ryubatswe ahazwi nk’i Kirengeli, ryuzuye ritwaye Miliyoni 126 Frw.

Bamwe mu batangiye kurikoreramo, bahamya ko bagiye kuribyaza umusaruro, ibi bikazanyura abakunzi b’iyi Nyama izwi nk’Akabenzi.

Umwe mu musaruro w’iri Bagiro, ni uko rimaze kugabanya ababagiraga ahantu hatemewe, benshi bemezaga ko baryaga izi Nyama zitanapimwe ubuziranenge.

Gakwaya Slivestre ukora akazi ko kubaga Ingurube, yagize ati:“Iri Bagiro rimaze kuzura, nihaye intego yo kutazongera kugura Ingurube mu bwihisho ndetse nzajya njya kuzibagiramo. Abakiriya banjye bazajye barya Inyama zidafite inenge”.

Umuyobozi wa Kompanyi ya Gafunzo Agro Processing Ltd Center yatsindiye isoko ryo gucunga iri Bagiro, yavuze ko bamaze kubona Isoko ryagutse ry’abemeye kuzajya babazanira Ingurube bakababagira.

Ati:“Ntabwo turuzuza Ukwezi dutangiye. Twabanje gukorana ibiganiro n’abasanzwe babaga Ingurube, tubasaba ko baza tugakorana kandi barabitwemereye. Ntabwo baraba benshi ku kigero twifuza, niyo mpamvu twaganirije n’Utubari kuba batugana tugakorana kugira ngo bazajye bacuruza Inyama byizewe aho zaturutse”.

Habarirema Valens, Meya w’Akarere ka Ruhango, avuga ko iri Soko rimaze Ibyumweru bibiri ritangiye, ndetse rikaba rikora buri Munsi.

Yaboneyeho gukangurira abasanzwe bakora akazi ko kubaga Ingurube, kurikoresha kuko ari iryabo.

Iri Bagiro rigenewe kubaga Ingurube 50 ku Munsi, ariko muri ibi Byumweru bibiri bishize ritangiye, ribaga Ingurube ziri hagati 5-8 ku Munsi.

Hashingiwe kuri iyi mibare ikiri hasi, basabye abasanzwe babaga kurigana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *