Rugby: Abatoza 21 n’Abasifuzi 15 basoje amasomo ya Level 1, Robert Bwali ushinzwe iterambere ry’uyu mukino muri Afurika ashima urwego u Rwanda rugezeho

Mu rwego rwo gukomeza kubakira ubushobozi umukino wa Rugby mu Rwanda, Ishyirahamwe ry’uyu mukino ryateguye amahugurwa yo ku rwego rwa mbere ‘Level1’, ajyanye no gusifura ndetse no gutoza. Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby muri Afurika, atangwa na Robert Bwali ushinzwe iterambere ry’umukino wa Rugby muri Afurika ndetse na Afurika yi Burasirazuba no hagati by’umwihariko, wafatanyije na John Bosco Muamba.

Uretse amahugurwa ajyanye n’imisifurire igezweho no gutoza, banahawe amasomo y’ubumenyi bw’ibanze mu gufasha no kurinda umukinnyi wagiriye imvune mu gihe cy’mukino cyangwa mu myitozo, ibizwi nka ‘ACTIVATE PREVENTION INJURIES’

Aya mahugurwa yakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare, yitabiriwe n’abatoza 21 n’abasifuzi 15, abera mu Mujyi wa Kigali.

Yakozwe mu byiciro bibiri, harimo ikiciro cyo mu Ishuli ndetse no ku Kibuga mu rwego rwo gushyira mu ngiro ibyo bize.

Ku ruhande rw’abasifuzi, yatanzwe n’Umunyakenya John Bosco Muamba, ayahawe abatoza atangwa n’Umugande Robert Bwali unafite mu nshingano ze iterambere ry’Umukino wa Rugby mu Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Mugabane w’Afurika.

Kuneshanukwayo Shallon umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, aganira ni’Itangazamakuru yagize ati:

“Ndashimira Ishyirahamwe ryacu kuba ryaduteguriye aya mahugurwa. Ku ruhande rwange nsanzwe nkinira ikipe ya Thousand Hills, ariko kuba nitabiriye aya mahugurwa agamije kuzatugira abatoza b’umwuga, agiye kumfasha kujya nitwararika by’umwihariko ku bijyanye n’amakosa yo mu kibuga”.

“Uretse ibi, azanamfasha kandi kuzamura impano z’abakiri bato, bityo iterambere ry’umukino wa Rugby rirusheho kujya mbere”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse, yagize ati:

“Mbanje gushimira abitabiriye aya mahugurwa, kuko aribo bazakomeza gufasha mu rugamba rw’iterambere ry’uyu mukino imbere mu gihugu”.

“Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Rugby muri Afurika yadufashije mu kuduha aba barimu baje guhugura abatoza n’abasifuzi bacu nayo turayishimira, ariko ntabwo navuga ko twari twagera aho dushaka kuko urugendo ruracyakomeje”.

”Aba bahuguwe bazadufasha mu bijyanye n’imisifurire igezweho n’uburyo bwo gutoza kinyamwuga”.

Bwana Robert Bwali agaruka ku buryo yabonye uyu mukino imbere mu gihugu ashingiye kuri aba bahuguwe, yagize ati:

“Ntabwo navuga ko bari bagera ku rwego rwo hejuru, ariko uko nabasanze birashimishije ntabwo ariko nabitekerezaga”.

“Ndasaba Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda kuba hafi aba bahuguwe, bakabashakira ibikoresho bizajya bibafasha mu kazi kabo ndetse no kubashyiriraho amarushanwa anyuranye bazajya bagaragaramo kugirango ibyo bize bitazababera impfabusa”

Kugeza ubu, abasifuzi bo ku rwego rwa mbere imbere mu gihugu babarirwa kuri 30, mu gihe abatoza bagera ku 120.

Abo ku rwego rwa kabiri, ni abasifuzi 10 n’abatoza 10.

Gusa nk’uko Ishyirahamwe ribitangaza, intego ni ukugera kuri 500 mu gihugu hose, mu rwego rwo gufasha kugeza kure uyu mukino no kuwumenyekanisha.

Image

Image
Abasifuzi basabwe gukora uyu muwuga kinyamwuga kandi batanga ubutabera mu Kibuga

 

Image
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse yakurikiranye aya muhugurwa

 

Image
John Bosco Muamba, yasabye abahuguwe gukoresha ubu bumenyi bahawe

 

Image

Image

Image

Image

Image
Rimwe mu masomo bahawe na Robert Bwali, yabigishije ibijyanye no gutanga ubuvuzi bw’ibanze mu Kibuga no mu gihe cy’imyitozo igihe umukinnyi agize imvune ‘ACTIVATE PREVENTION INJURIES’.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *