Rubavu: Umusirikare wa DR-Congo yarashwe arapfa ubwo yinjiraga mu Rwanda


image_pdfimage_print

Ku mupaka munini w’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo uzwi nka ‘Grande Barrière’ humvikanye amasasu menshi ku mugoroba w’uyu wa 3 Werurwe 2023, aya yanahitanye umusirikare wa Congo nk’uko amakuru dukesha Ibinyamakuru birimo Bwiza na Televiziyo y’u Rwanda abyemeza.

BWIZA na Televiziyo Rwanda byatangaje ko mu masaha ya saa kumi n’imwe habayeho kurasana hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi nyuma y’aho umusirikare bikekwa ko ari uwa RDC yarashwe ubwo yageragezaga kwinjira mu karere ka Rubavu arasa.

Agira ati: “Ahagana saa 17:45 hafi y’umupaka munini uhuza u Rwanda na RDC harasiwe umusirikare bikekwa ko ari uwa RDC. Ni mu gihe yari yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa. Nyuma y’iraswa rye, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.”

Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Justin Kabumba utuye mu Mujyi wa Goma muri RDC avuga ko ubwoba ari bwinshi mu gace ka Birere nyuma y’aho habayeho kurasana kw’impande zombi.

Ati: Igikuba muri Birere, Goma. Abantu benshi bavuga ko habaye kurasana kw’abasirikare b’u Rwanda na RDC hafi y’umupaka. ’Umusirikare w’u Rwanda yarasiye uwacu ahagana ku mbago ya 6 CFMS, ni byo byatumye habaho kurasana’.

Ikinyamakuru BWIZA dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko cyashatse kumenya icyo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, asaba abaturage muri uyu mugoroba. Inshuro zose yamuhamagaye ku murongo wa telefone ntabwo yitabye, ndetse n’ubutumwa yamwandikiye ntabwo arabusubiza. Icyakoze, nasubiza, turabyongera mu nkuru.

Uretse ibi bitangazamakuru, kugeza ubu nta rundi rwego rurahamya aka makuru, kuko n’ibiro bya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ntacyo biratangaza kuri aya makuru.

Uyu ni umusirikare niba ari uwa RDC, araba abaye uwa gatatu urashwe agerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda arasa, mu gihe ibihugu byombi bitabanye neza. Uwa mbere yarashwe muri Kanama 2022, uwa kabiri araswa mu Gushyingo 2022.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *