Rubavu: Bamubujije kugeza kuri Perezida Kagame ikibazo cy’Ubutaka bwe amaze Imyaka 4 asiragiraho

Mucumbitsi Paul wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, yatangaje ko amaze imyaka 4 asiragizwa n’ubuyobozi bw’aka Karere, aho yanabujijwe kugeza kuri Perezida Kagame iki kibazo, bamwizeza ko bazakimukemurira.

Mucumbitsi avuga ko Ubutaka we avuga ko ari ubwe, bamubwiye ko ari ubwa Leta, nyumya y’uko ngo abuze amafaranga 50,000 yasabwaga ngo babumwandikeho.

Mucumbitsi utuye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Basa, avuga ko mu Mwaka w’i 2019, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga aka Karere, yashatse kumugezaho iki kibazo, abayobozi baramukumira, bamwizeza ko cyakemutse.

Nyuma y’uku kwizezwa ibisa n’ibitangaza, Imyaka ibaye ine amaso aheze mu Kirere.

Agaruka kuri iki kibazo, Mucumbitsi avuga ko mu Mwaka w’i 1947, aribwo muri kariya gace haje Umushinga witwa Find du Bien Etre Indigene ( FBI) wasimbuwe n’uwitwa Association International Pour Development Rural (AIDR) wubaka ibikorwa by’Amazi ahantu hanyuranye mu gihugu, ibi bikubakwa mu Mirima y’abaturage.

Yakomeje avuga ko igihe ubu butaka yasigiwe n’ababyeyi be, igihe cyo kubarura gutangira ubwo buriwese yabaruzaga ubwe kugirango ahabwe icyangombwa cyabwo cya burundu, we yatunguwe no kumva bamubwiyeko ubutaka atari ubwe ari ubwa Leta, bityo atemerewe kubwibaruzaho.

Ati:Perezida (Kagame) aje Rubavu hariya ku Nyundo, ngize ngo ngiye kumugezaho ikibazo cyanjye, abayobozi b’Akarere barimo n’ushinzwe ibyangombwa by’ubutaka witwa Biyaga, bansubije inyuma, ngo wowe ikibazo cyawe twaracyujuje ejo uzaze gufata icyangombwa cyawe usubirane ubutaka bwawe.

Mu mwaka wa 2018, ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagarukaga kuri iki kibazo, bwagiriye inama Akarere ka Rubavu kureba ubutaka bwose bwari bwarashyizwemo ibikorwa by’amajyambere kubushyira mu maboko ya Leta, Kandi ko igihe byaba bidakozwe gutyo uyu musaza Mucumbitsi, nawe yasubizwa ubwe, cyaneko mubari barashyiriwe ibi bikorwa by’amazi mu masambu uyu Mucumbitsi ariwe wabwambuwe wenyine, abandi bakomeje kubuhinga nk’ubwabo.

Akomeza avuga ko mu myaka ikabakaba Ine amaze yiruka kuri iyi Sambu, yageze mu nzego zinyuranye ntibagire icyo bamufasha.

Ati:”Aho nagiye nyura hose, mfite impapuro nagendaga ngaragarizaho uko ikibazo cyange giteye, ariko ubuyobozi bukanyizeza ko buzagikemura, none dore imyaka irasingira kuba ine barantereranye”.

Bwana Mucumbitsi yasoje asaba inzego bireba ko zamuba hafi, akazasaza neza asazanye Ubutaka bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *