Rubavu: Abahinze Ibishyimbo bizeye Umusaruro

Abahinzi n’abaguzi mu Karere ka Rubavu bafite icyizere ko igiciro cy ibishyimbo mu gihe gito kigiye kumanuka ku buryo bunogeye buri wese.

Barabishingira ku kuba ibyo bahinze byeze ndetse ku bwinshi.

Mu mirima y’ibishyimbo ku butaka buhujwe mu murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu mu mirima ibishyimbo bireze, bamwe bari gusarura abandi twabasanze bari guhura. Abahinzi  barishimira ko umusaruro wiyongereye.

Ibishyimbo byeze mu gihe byari bimaze iminsi biribwa n’umugabo bigasiba undi, aho ikilo cyari cyarageze ku 1800 Frw. kuri ubu ku masoko igiciro cyamanutse aho henshi biri kugura 900 ahandi bikagurwa 650 ku kilo bitewe n ubwoko.

Ababicuruzwa n’abaguzi bishimira iri gabanuka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi gitanga icyizere ko ibiciro by’ibishyimbo bizakomeza kumanuka.

Muri aka Karere ka Rubavu muri iki gihembwe cy’ihinga hahinzwe ibishyimbo ku buso bungana na hegitari 5742

Uretse ibyeze mu mirima y’abaturage, muri aka karere haragagara ibindi bikomoka mu gihugu cya Uganda na byo biri kuhaza ku bwinshi. Ni nyuma yaho urujya n’uruza rusubukuwe ku mupaka w u Rwanda na Uganda. Na byo birafasha kumanura igiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *