Reed Hastings yasezeye ku buyobozi bwa Netflix

Spread the love

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gicuruza ibiganiro na sinema kuri Internet, Netflix, Reed Hastings yeguye ku mirimo ye yari amazeho imyaka irenga 25.

Kwegura kwa Reed Hastings kuje nyuma y’uko hatangajwe izamuka ry’imibare y’abiyandikisha kuri uru rubuga mu mpera z’umwaka ushize, aho biyongereyeho miliyoni zirindwi.

Hastings azakomeza kuba umuyobozi w’icyubahiro wa Netflix. Ted Sarandos na Greg Peters, ni bo basigaye bayoboye uru rubuga.

Abasesenguzi basanga hari umukoro Hastings asigiye Netflix wo gukoresha akayabo, gusangira imibare y’ibanga ku bayikoresha n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *