RDF yatangiye guha amasomo ba Ofisiye bitegura kujya mu butumwa bwa Loni

Mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri mu Karere ka Musanze, hatangiye amasomo y’ibyumweru 2 ahabwa abasirikare b’abosifiye bategurirwa kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Abasirikare bagiye guhabwa aya masomo ni 24 bafite amapeti ya Captain na Lieutenant Colonel bose bo mu ngabo z’U Rwanda.

Ni amasomo yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) gifatanije n’igisirikare cy’U Rwanda (RDF), na Leta y’Ubwongereza binyuze mu kigo cy’Ingabo z’Abongereza gifasha Afurika, British Peace Support Team-Africa.

Major Terry Williams Umuyobozi muri iki kigo cy’Abongereza muri Afurika yavuze ko aya masomo azafasha aba basirikare gukorana na bagenzi babo bazahurira mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ubu ni ubufatanye bw’igihe kirekire hagati y’ikigo cy’Ingabo z’Abongereza gifasha Afurika n’ikigo cy’U Rwanda cy’Amahoro, mu kwigisha aya masomo by’umwihariko kandi twayatanze no hirya no hino muri Afurika. Aba rero bazunguka uburyo bwiza bwo gukorana n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye mu gihe bahuriye mu butumwa.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amahoro Rtd. Colonel Jill RUTAREMARA avuga ko umwihariko w’aya masomo ari uko ku nshuro ya mbere, abagiye kuyatanga ari abo mu Rwanda.

Kugeza ubu ingabo z’u Rwanda zifite abofisiye 49 bahuguwe umwaka ushize, bafite ubushobozi bwo gutanga amasomo kuri bagenzi babo bategurirwa kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *