Rayon Sports FC yagarutse mu Gikombe cy’Amahoro nyuma y’Amasaha 48 Igisezeyemo

Mu Masaha y’Igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hagiye yanze inkuru y’uko Rayon Sports FC yemeye kugaruka mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro nyuma y’iminsi 2 itangaje ko iryikuyemo.

Iyi Kipe ikundwa n’abatari bacye mu Banyarwanda nk’uko Imibare ibigaragaza, yari yasezeye muri iri Rushanwa nyuma yo gutangaza ko itanyuzwe n’uburyo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryari ryasubitse umukino wa 1/8 wo kwishyura wagombaga kuyihuza n’Intare, itabimenyeshejwe.

Uku kwikura muri iyi mikino kwari kwavugishije abatari bacye mu bakunzi ba Ruhago mu Rwanda, gusa impande zombi zikaba ziritanaga ba mwana.

Nyuma y’uko Cyemezo, hibazwaga ikigiye gukurikira, kuko Rayon Sports yavugaga ko ntakabuza igomba gusezera kuko yarenganyijwe, mu gihe FERWAFA binyuze mu muvugizi wayo, Muhire Hubert yatangarije Radiyo y’Igihugu ko nabo bari mu kuri ku cyemezo cyo gusubika uyu mukino.

Nyuma y’iminsi ibiri, nibwo impande zombi zatangaje ko zashashe inzobe zikaganira ku bitaragenze neza byatumye Rayon Sports yikura muri iri Rushanwa, bityo bemeranya ko irigarukamo nk’uko Ibaruwa THEUPDATE ifitiye Kopi ibigaragaza.

Ibaruwa yemeza ko Rayon Sports FC yemeje ko yagarutse mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro

Iyo Rayon Sports FC byemezwa ko yasezeye muri iri Rushanwa burundi, amategeko yavugaga ko izahanishwa kutitabira iri Rushanwa mu Mwaka w’Imikino 2023/24 ndetse ikanahabwa igihano cyo gucibwa Amande 500,000 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Twibutse ko Rayon Sports FC iza ku mwanya wa Kabiri (2) mu makipe afite iri Rushanwa inshuro nyinshi, kuko amaze kwegukana Igikombe inshuro Icumi (10), ikaba iza inyuma ya APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *