Police FC: Umutoza Mashami na Muhadjiri bararebana ay’Ingwe

Umutoza mukuru w’ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police FC) n’Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri bararebana ay’ingwe.

Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi uri mu bafite ubunararibonye mu bakina hagati mu kibuga imbere mu gihugu mu bakinnyi b’Abanyarwanda, atagaragaye mu bakinnyi Police FC yiyambaje ku mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona iyi kipe yaguyemo miswi y’igitego 1-1 na Mukura VS&L ku Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023 kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru agera kuri THEUPDATE, aremeza ko Mashami yahisemo gukura Muhadjiri mu bakinnyi bari guhura na Mukura VS&L, ku mpamvu z’imyitwarire itaboneye uyu mukinnyi amaze iminsi agaragaza.

By’umwihariko, ibi bikaba byaratangiriye ku mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona Police FC yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0.

Muri uyu mukino, Umutoza Mashami yasimbuje Muhadjiri, gusa uyu mukinnyi yerekana ko atanyuzwe n’uku gusimbuzwa ndetse anakozanyaho na Mashami.

Aya makuru agera kuri THEUPDATE, akomeza agira ati:“Twitegura umukino wa Mukura VS&L, Muhadjiri yitozanyije n’abandi, gusa umutoza ahitamo kutamushyira mu bakinnyi 18 nyuma y’umusaruro muke yagaragaje ku mukino watsinzwemo na APR FC. Aha, Mashami yavuze ko uyu mukinnyi yaranzwe n’imyitwarire itaboneye muri uyu mukino”.

N’ubwo Muhadjiri acirwa akatari urutega, amakuru THEUPDATE ifite ni uko uyu mukinnyi yaba atarashimishijwe n’uburyo iyi kipe yatambamije ukugurwa kwe n’ikipe ya Zakho yo muri Irake (Iraq), yashakaga kumutangaho amafaranga Ibihumbi 70$.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC ndetse ikanganya na Mukura VS&L, Police FC n’ubundi irateganya gukomeza ubuzima idafite uyu mukinnyi, n’ubwo igifitanye nawe amasezerano y’Umwaka umwe (1).

Kuba Umutoza Mashami atari gucana uwaka nawe, ntibyatumye Abatoza b’ikipe y’Igihugu Amavubi batamutera imboni, bityo amushyira mu bakinnyi bari kwitegura umukino wo guhatanira kujya mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Ivory Coast mu Mwaka utaha w’i 2024, umukino u Rwanda ruzahuramo na Senegal ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru tariki ya 09 Nzeri 2023, kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *