Peter Agblevor yafashije Police FC kwegukana Igikombe cy’Intwari

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunya-Nijeriya, Peter Agblevor, yaraye afashije Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police FC, kwegukana Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari itsinze Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, ibitego 2-1.

Ibi bitego yabitsinze ku munota wa 71 n’uwa 90+1, mu gihe APR FC ariyo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Younusu ku munota wa 13.

Ni umukino utari woroshye kuko wasojwe mu mvururu, nyuma y’uko Umusifuzi wo ku ruhande, Eric Mugabo, ataje impagarara.

Ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 1 Gashyantare 2024.

Uyu mukino watangiye APR FC ihabwa amahirwe yo kuwutsinda ndetse ni yo yawinjiyemo mbere.

Ku munota wa 13, ni bwo Ikipe y’Ingabo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Nshimiyimana Yunussu ku mupira yakinishije umutwe uvuye ku mupira w’umuterekano watewe na Ruboneka Jean Bosco.

Police FC byayisabye gutegereza iminota 75 kugira ngo isubire mu mukino kuko ni bwo yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Rutahizamu Peter Agblevor ku mupira wavuye kuri Aboubakar Djibrine Akuki.

Umukino ugana ku musozo, ku munota wa 90, Peter Agblevor yafashije Police FC kubona igitego cya kabiri cyinjiye mu buryo butavuzweho rumwe.

Iki gitego cyabonetse nyuma y’ikosa ryakorewe Umurundi Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ wa APR FC ariko Umusifuzi wo ku ruhande, Mugabo Eric, yari yerekanye ko APR FC ari yo irengura ariko ahita yisubiraho.

Muhadjiri yarenguye umupira, awusunikira Bigirimana Abeddy na we wawuhaye Peter ahita awuboneza mu rushundura, Pavelh Ndzila ntiyashobora kuwugarura.

Umukino wahagaze iminota umunani nyuma yo kwerekana itanu y’inyongera kubera kutishimira iyemezwa ry’igitego cyabanje kugibwaho impaka.

Police FC yegukanye iki gikombe yageze ku mukino wa nyuma itsinze Rayon Sports mu gihe APR FC yatsinze Musanze FC.

Umukino wa nyuma mu bagabo wabanjirijwe n’uw’abagore warangiye AS Kigali WFC itsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0 cya Ukwinkunda Jeannette.

Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari yahawe miliyoni 6 Frw mu gihe APR FC yagenewe miliyoni 3 Frw.

Mu bagore, AS Kigali yahawe miliyoni 4 Frw naho Rayon Sports ishyikirizwa miliyoni 2 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *