Perezida Vladimir Putin yasuye Ingabo z’Uburusiya ziri ku Butaka iki gihugu kigaruriye i Kherson

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yasuye ibice byigaruriwe n’ingabo ze mu Karere ka Kherson mu Majyepfo ya Ukraine.

Yitabiriye inama ya gisirikare kugira ngo yumve raporo z’abagaba b’ingabo, nk’uko ibiro bye Kremlin bibivuga.

Biravugwa kandi ko Putin yasuye akarere ka Luhansk. Umwaka ushize nibwo Uburusiya bwatangaje ko Kherson na Luhansk kuva ubwo ari mu Burusiya.

Ingendo nk’izi kuri Putin ni imbonekarimwe, nubwo muri Werurwe (3) nabwo yatunguranye agasura umujyi wa Mariupol.

Mykhailo Podolyak, umujyanama wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje kuri Twitter ko Putin arimo gusura “uturere bigaruriye twasenyutse” twa Ukraine “ngo yishimire bwa nyuma ibyaha by’abidishyi be”.

Ntabwo bizwi neza igihe Putin yasuriye Kherson ariko hamwe mu mashusho Putin yumvikana akomoza ku biruhuko bya Pasika “byegereje” – bisa n’ibivuga ko rwabaye mu minsi ishize. Aba-Orthodox bizihije Pasika ku cyumweru gishize.

Gusa umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko urwo ruzinduko rwabaye kuwa mbere kandi ko ibyo Putin yavuze kuri Pasika byumviswe nabi, nk’uko itangazamakuru rya leta ribivuga.

Bivugwa kandi ko Putin yabajije uko ibintu byifashe mu karere ka Zaporizhzhia, aho Moscow naho yatangaje ko ari ah’Uburusiya.

Asubirwamo abwira abasirikare mu nama mu karere ka Kherson ko adashaka kubarangaza mu nshingano zabo “ariko ni ingenzi kuri njye ko numva ibitekerezo byanyu ku buryo ibintu birimo kugenda, kubumva, guhana amakuru.”

Ingabo z’u Burusiya zasubiye inyuma ziva mu mujyi wa Kherson – umurwa mukuru w’ako karere – zitakaza uyu murwa mukuru wonyine zafashe kuva ibi bitero byatangira muri Gashyantare (2) 2022.

Gusa igice cy’ako karere kiracyagenzurwa n’Uburusiya.

Muri video yatangajwe na Kremlin, Putin aboneka asohoka muri kajugujugu mu kibuga mbere y’uko agaragara asohoka mu modoka akaramutswa n’umusirikare, bikekwa ko ari komanda Col Gen Oleg Makarevich.

Yongera kwerekanwa avugira mu nama, yicaye hagati ya Col Gen Makarevich n’umugaba w’ingabo zo mu kirere, Col Gen Mikhail Teplinsky.

Nyuma muri iyo video, Putin yerekana impano bivugwa ko ari ‘copy’ y’igikoresho cyari “icya minisitiri w’ingabo wahize abandi mu gihe cya ‘Empire Russe’.”

Amashusho yatangajwe y’uruzinduko rwa Putin ntabwo yagenzuwe mu buryo bwigenga.

Nyuma, Putin aboneka asohoka muri kajugujugu yambaye indi myenda akajya mu nyubako yo hasi (banker) akavugana na Col Gen Alexander Lapin, ukuriye ingabo z’Uburusiya ziri kuri uru rugamba.

Kremlin ivuga ko Minisitiri w’ingabo Sergei Shoigu n’umugaba mukuru w’ingabo General Staff Valery Gerasimov bataherekeje Putin muri urwo ruzinduko kuko byaba “biteje akaga gakomeye” ku bagaba bakuru b’Uburusiya kuba ahantu hamwe hegereye cyane urugamba.

Vladimir Putin na Col Gen Mikhail Teplinsky (ibumoso) na Col Gen Oleg Makarevich (iburyo).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *