“Perezida Putin yankangishije kundashisha Misile” – Boris Johnson 

Boris Johnson yavuze ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yamukangishije kumurashisha Igisasu cya Misile mu kiganiro bagiranye kuri Telefone mbere y’uko Uburusiya bugaba Igitero mu gihugu cya Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Uyu wahoze ari  Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, yavuze ko Bwana Putin yamubwiye ko “gukora ibi byatwara umunota umwe gusa”.

Bwana Johnson yavuze ko ibi byavuzwe nyuma y’uko atangaje ko kugura Ukraine byateza Intambara ‘y’akaga gakomeye’.

Ibi byatangajwe biri mu kiganiro dukesha Ikinyamakuru BBC, ikiganiro Perezida Putin yagiye agirana n’abayobozi batandukanye mu Isi mu myaka ishize.

Umuvugizi wa Kremlin, ibiro bya Bwana Putin, yavuze ko ibi Johnson yatangaje ari “Ikinyoma”.

Boris Johnson yatangaje ko yari yaburiye Perezida Putin ko gutera Ukraine byatuma Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bufatira Ibihano Uburusiya ndetse no kwiyongera kw’abasirikare ba OTAN, ku mbibi z’Uburusiya.

Yatangaje ko yagerageje kubuza Putin gutera Ukraine, ubwo yamubwiraga ko Ukraine itazinjira muri OTAN mu bihe bya vuba.

Johnson yagize ati: “Nyuma y’uko twagiye tuvugana ibi byose, hageze igihe antera ubwoba”.

Yagize ati, ‘Boris, sinshaka kukugirira nabi, na Misile, ibi byantwara gusa umunota umwe’ cyangwa ibindi nk’ibyo.

Boris yakomeje agira ati:”Nkurikije uburyo yabivugaga mu ijwi rituje, yasaga n’udatewe ubwoba n’ikintu na kimwe. yasaga n’ushaka kundeba mu mutwe ashingiye kubyo namubwiraha”.

Bwana Johnson yongeyeho ko Perezida Putin yabaye umuntu “usanzwe cyane” muri iki “kiganiro cyo kuri Telephone afata nk’icy’ataraboneka kuri we”.

Gusa, nta na hamwe iby’iki kiganiro bigaraga muri Dosiye za Downing Street (ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza) yahaye abanyamakuru.

Boris Johnson yatangaje ko Perezida Putin yamuteye Ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *