Perezida Kagame yahaye Ikaze ‘Veronica Mueni’ wagizwe Umunyamabanga mukuru wa EAC

Umunya-Kenya, Veronica Mueni Nduva yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Veronica wasimbuye Peter Mutuku Mathuki, yatangiye inshingano kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwemezwa n’Inama ya 23 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yamushimiye amwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya anashimira Peter Mutuku wayoboraga uyu muryango kubera ubwitange n’umuhate wamuranze.

Yagize ati “Ntabwo mfite byinshi uretse gushimira Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC ndetse n’ucyuye ikivi.”

Veronica yakoze inshingano zitandukanye muri Kenya, zirimo kuba kuri ubu yari Umunyamabanga Mukuru mu ishami rya Minisiteri y’Umurimo rishinzwe imikorere n’umusaruro w’abakozi.

Veronica watangiye kuyobora ubunyamabanga bwa EAC , yamijuje mu bijyanye n’itumanaho ndetse akaba yarize n’ibijyanye na poltiki n’imiyoborere muri Kaminuza ya Nairobi.

Dr. Peter Mathuki, wari muri izi nshingano aherutse kugirwa Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya. (RBA)

Amafoto

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Perezida Kagame.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *