Pakistan: Perezida ‘General Pervez Musharraf’ yitabye mana ku Myaka 79


image_pdfimage_print

General Pervez Musharraf wahoze ari perezida wa Pakistan, wafashe ubutegetsi kuri coup d’état mu 1999, yapfuye ku myaka 79.

Musharraf – wategetse iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2008 – yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini, nk’uko itangazo ry’igisirikare cya Pakistan ribivuga.

Musharraf yarokotse ibikorwa byinshi byo kumuhitana, aza kwisanga imbere ku rugamba hagati y’ibihugu by’iburengerazuba n’imitwe yiyitirira idini ya Islam.

Nubwo imbere mu gihugu cye batari babishyigikiye, uyu mujenerali yafashije Amerika mu “ntambara ku iterabwoba” nyuma y’igitero cya tariki 11 Nzeri(11) 2001 ku miturirwa yo muri Amerika.

Mu 2008 yatsinzwe amatora maze ahita ava mu gihugu mu gihe cy’imyaka itandatu.

Mu 2013 agarutse mu gihugu gushaka kwitoza nanone yarafashwe arafunwa abuzwa kongera kwiyamamaza.

Yarezwe ibyaha by’ubugambanyi bukomeye aza gukatirwa urwo gupfa adahari ariko icyo cyemezo kiza kuvanwaho n’urukiko hatarashira n’ukwezi kumwe.

Yavuye muri Pakistan mu 2016 agiye kwivuza maze kuva icyo gihe atangira kuba mu buhungiro.

Mu itangazo rihamya urupfu rwe, igisirikare kivuga ko “kihanganisha cyane” abe, cyongeraho ngo “Allah nahe umugisha roho yagiye ahe n’imbaraga umuryango usigaye”.

Umusirikare warwanye intambara z’Ubuhinde na Paistan

Pervez Musharraf yavukiye i Delhi um 1943, ariko umuryango we uba muri miliyoni z’abandi basilamu bahise bajya mu gihugu gishya cya Pakistan, nyuma yo kwitandukanya n’Ubuhinde mu 1947 ubukoloni bw’Abongereza burangiye.

Yize amashuri i Karachi na Lahore mbere yo kujya mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Pakistan um 1961.

Musharraf yarwanye intambara ya Indo-Pakistani mu 1965 no mu ntambara ya kabiri y’ibi bihugu hashize imyaka itanu, aho yari umuyobozi muto mu ngabo.

Yarazamutse aba umugaba mukuru w’ingabo mu 1998 ubwo uwari kuri uwo mwanya, Gen Jehangir Karamat, yeguraga nyuma yo gusaba ko igisirikare gihabwa umwanya ukomeye mu butegetsi bw’igihugu.

Abandi benshi bagiye begura nko kwereka uwari Minisitiri w’intebe Nawaz Sharif ko badashyigikiye umugambi we wo gukomeza guha ingufu ubutegetsi bwa gisivile.

Mu Ukwakira(10) 1999 Nawaz Sharif yagerageje gukura Musharraf ku mwanya we, ariko abasirikare bakuru barabyanga.

Musharraf, wari hanze y’igihugu icyo gihe, yahise agaruka vuba afata ubutegetsi muri coup d’état itaramennye amaraso, yiha umwanya ‘w’umuyobozi mukuru’.

Uwari perezida wa Pakistan icyo gihe, Rafiq Tarar, yagumye mu mwanya we kugeza mu 2001 ubwo Musharraf yamukuragaho agatangaza ko amusimbuye.

Musharraf yategetse Pakistan hagati ya 2001 na 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *