Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Kibungo.

Spread the love

Nyuma yo kumara iguhe kinini gisaga imyaka itanu iyoborwa na Cardinal Kambanda unayobora Arkidiyosezi ya Kigali, diyosezi gatorika ya Kibungo yabonye umushumba mushya.

Papa Francis yagize Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Byamenyekanye binyuze mu itangazo ibiro bya Vatican byashyize ahagaragara Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023.

Padiri Twagirayezu yavuze ko aya makuru yayamenye ari ku Nyundo ari mu kazi gasanzwe akora muri Caritas Rwanda.

Ati “Inkuru nanjye nyumvise mukanya gashize. Nabyakiranye ukwemera, nabyakiranye icyubahiro dusanzwe tugirira Kiliziya yacu nashimira Papa n’Abepiskopi bangaragarije icyo cyizere kandi nanjye nkumva nyuzwe no gukomeza gukorera kiliziya n’abantu bose

Diyosezi ya Kibungo yari imaze imyaka ine idafite Umwepiskopi bwite kuko Cardinal Antoine Kambanda yahawe ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, akaba yari umuyobozi wayo.

Padiri Twagirayezu yavuze ko yishimiye guhabwa ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, akaba asanga ari ubuvandimwe burushijeho gukura hagati ye n’abakristu b’iyi diyosezi.

Ati “Ijambo mbafitiye ni ukubishimira. Ubusanzwe twebwe abakristu ababatijwe, twese tuba dufitanye isano iruta iy’amaraso. Ubungubu rero bibaye mahire kuko iyo sano igiye gukomera bya hafi kuko tuzaba turi kumwe ahongaho i Kibungo. Ni ubuvandimwe bukomeza kandi burushaho gukura”.

Cardinal Kambanda wayiyoboraga yahawe inshingano zo kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali, nyuma yuko Musenyeri Thadee Ntihinyurwa agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri mushya Jean Marie Vianney Twagirayezu, yavuze ku wa 21 Nyakanga 1960, avukira ku gisenyi ubu ni muri Diyosezi Gatorika ya Nyundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *