Nyuma yo gusenywa n’Imvura, Ikiraro cya Gisenyi cyongeye kuba nyabagendwa

Abaturage bo mu Mirenge ya Kanama na Nyundo mu Karere ka Rubavu, barishimira ko ikiraro cya Gasenyi cyari cyaratwawe n’ibiza biheruka cyongeye kubakwa mu buryo bukomeye kikaba cyongeye koroshya ubuhahirane.

Ni ikiraro cyubatswe hejuru cyane y’Umugezi wa Sebeya, gihuza imirenge ya Kanama na Nyundo.

Kuva hasi cyubakishijwe amabuye avanze na sima ndetse n’ibyuma bikomeza hejuru bikagikomeza ku buryo bitakworoha ko cyatwarwa n’imyuzure y’umugezi wa Sebeya nk’uko byari byagenze ubushize.

Muri ibi bihe by’imvura abakinyuraho bashimangira ko cyabafashije mu buhahirane no kugenda batekanye bitandukanye na mbere.

Aha hari kubakwa iki kiraro ni hamwe Umukuru w’Igihugu yari yasuye ubwo yatabaraga abaturage bari bagizweho ingaruka n’ibiza byo mu kwezi kwa 5, akaba ariwe wasabye ko iki kiraro cyubakwa.

Nzabonimpa Deogratius, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu akavuga ko imirimo yo kucyubaka isa nk’iyarangiye ndetse hakomeje no kubakwa inkuta zitangira amazi y’uyu mugezi kugira ngo ntazongere kujya mu ngo z’abaturage, hakaba hari n’ibindi biraro biteganywa kubakwa mu bindi bice.

Ibiza biheruka mu kwezi kwa 5 muri aka Karere kwa Rubavu uretse kwangiza ibikorwaremezo byinshi byanahitanye ubuzima bw’abaturage 29.

Kuva byaba kugeza uyu munsi hakomeje inyigo yo kwimura imwe mu miryango bigaragaza ko ituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga cyane abegereye uyu Mugezi wa Sebeya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *