Nyuma y’Imyaka 8, Amavubi yongeye guterwa mpaga na CAF azira gukinisha Umukinnyi utabikwiriye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatewe mpaga y’ibitego 3-0 nyuma yo gukinisha umukinnyi ufite amakarita y’Umuhondo mu mukino u Rwanda rwahuyemo na Benin muri Werurwe 2023 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nibwo hamenyekanye icyemezo cy’akanama k’imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) kivuga ko Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin utari wemerewe gukina umukino wayahuje na Benin ku wa 29 Werurwe 2023.

Iki cyemezo cy’akanama k’imyitwarire cyivuga ko u Rwanda rwatewe mpaga (ibitego 3-0) kandi kikaba cyitajuririrwa kuko nta bujurire ubwo ari bwo bwose bwemewe.

Uyu mukino wari uw’umunsi wa Gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 wabereye kuri Kigali Pele Stadium Amavubi yanganyije na Benin 1-1.

Muhire Kevin yawukinnye atabyemerewe kuko yari afite amakarita abiri y’umuhondo yari yabonye mu mikino ibiri yari yabanje ataramwemereraga gukina uyu mukino.

Aya makarita arimo iyo yabonye mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda wahuje Amavubi na Senegal muri Kamena 2022 ndetse n’uw’umunsi wa gatatu w’amatsinda Benin yakiriyemo u Rwanda tariki 22 Werurwe 2023.

Nyuma yo guterwa mpaga, bivuze ko inota rimwe Amavubi yari yakuye kuri Benin mu mukino wabereye i Kigali rikuweho, Amavubi agasigarana amanota abiri ayashyira ku mwanya wa nyuma, ahubwo Benin igahabwa amanota atatu n’ibitego bitatu biyikura ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri yari ifite maze ikaba iya gatatu n’amanota ane.

Uku guterwa mpaga, kongeye kubaho nyuma y’imyaka 8, kuko mu mwaka w’i 2014, ubwo Amavubi yahuraga na Congo Brazzaville mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, nabwo yatewe mpaga nyamara yari yamaze gutsinda umukino wabereye kuri Sitade Regional i Nyamirambo icyo gihe.

Aha, CAF yavuze ko iteye mpaga u Rwanda kubera gukinisha umukinnyi ufite Double identite (kugira amazina atandukanye ku Ndangamuntu).

Kuko hamwe uyu mukinnyi yitwaga Daddy Birori, mu gihe amazina ye bwite ari Taggy Agitti Etekiama.

CAF yari yarabihaye umugisha! Muhire Kevin yagiye gukina na Bénin nta  muziro afite - IGIHE.com

ISIMBI.RW - Kevin Muhire uri mu Rwanda byashoboka ko hari ikipe yahasinyira?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *