Nyuma y’Iminsi 60, Bite by’Ubuzima bw’Abanyeshuri 160 bo muri Sudani baje gusoreza amasomo mu Rwanda

Tariki ya 02 Kanama 2o23, muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi ryakiriye abanyeshuri basaga 160 baturutse mu gihugu cya Sudani muri Kaminuza y’ubuganga n’ikoranabuhanga (University of Medical Sciences and Technology) iherereye mu Karere ka Riyad mu Mujyi wa Khartoum, baje gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) nyuma y’uko Kaminuza bigagamo yigaruriwe n’umutwe witwara gisirikare Rapid Support Forces (RSF).

Bamwe muri aba banyeshuri, bashimye uruhare rwa Leta y’u Rwanda muri gahunda zayo zijyanye no kwakira impunzi n’abimukira baturuka mu bihugu bimwe na bimwe birimo umutekano muke.

Amezi agera muri atanu arashize mu gihugu cya Sudani hadutse imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta y’icyo gihugu ndetse n’umutwe wa Rapid Support Forces, ikaba ari imirwano imaze kugwamo abarenga ibihumbi icumi, mu gihe ibihumbi by’abaturage biganjemo abo mu murwa mukuru wa Khartoum bo bakuwe mu byabo.

Estafaii Khoursheid w’imyaka 22 ni umwe mu banyeshuri 160 bakiriwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza yigisha iby’ubuvuzi muri Sudan ya UMST.

Estafaii asobanura uburemere bw’urugendo rw’iminsi 10 yakoze aturutse mu murwa mukuru Khartoum kugera ageze i Kigali mu Rwanda.

Nk’abanyeshuri bari baturutse mu gihugu nka Sudani gikoresha ururimi rw’icyarabu ku kigero cya 60%, bagaragaza ko kwisanga muri sosiyete nyarwanda byabanje kuba nk’imbogamizi ariko kuri ubu benshi muri bo bazi kuvuga n’amwe mu magambo y’ikinyarwanda.

Dr. Augustin Sendegeya Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ahamya ko ibi bitaro byagiye bibashyiriraho gahunda zihariye zirimo n’iz’amasomo y’ubushakashatsi asanzwe yigishwa muri Kaminuza y’u Rwanda.

Estafaii Khoursheid ndetse na bagenzi be basanga kimwe mu byo bakwitura igihugu nk’u Rwanda cyabahaye amahirwe yo gukomeza amasomo yabo harimo no kuba bafasha urwego rw’ubuzima mu kuziba icyuho kiikigaragara muri serivisi z’ubuvuzi harimo nk’ubuke bw’abaganga.

Aba banyeshuri uko ari 160 bakigera mu Rwanda bahawe imenyerezamwuga mu bitaro binyuranye birimo ibya Kaminuza bya Kigali ndetse n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Amafoto

Aba banyeshuribari baje gukomereza amasomo yabo mu Rwanda

Abanyeshuri bavuye muri Sudani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *