Nyarugenge: Ndamukunda wagaburiraga ‘Imbwa’ abakiriya yacakiwe


image_pdfimage_print

Nyuma y’Iminsi mu Mujyi wa Kigali havugwa inkuru z’abazwi nka ba Mucoma (Abotsi b’Inyama), bagaburira abantu Inyama z’Imbwa, kuri ubu ntabwo bikiri inkuru mbarirano, kuko umwe mu babikoraga yatawe muri Yombi nk’uko amakuru THEUPDATE ifite abihamya.

Uku gutabwa muri Yombi kwabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023 ahashyira ku isaha ya saa yine n’iminota mirongo ine ku isaha ya Kigali, ubwo Ndamukunda Jean Pierre wo mu Karere ka Nyarugenge yagumbaga gitumo akanatwa muri Yombi n’Inzego z’Umutekano.

Uyu musore w’Imyaka 18 gusa y’amavuko, yafashwe ubwo yabagiraga Imbwa mu nzu yacururizagamo.

Igikorwa cyo kumufata cyatwaye hafi amasaha atatu (3), kuko cyatangiye saa 10:30 z’Ijoro gisozwa mu gicuku cya saa 01:30′.

Ubwo yakurikiranaga iyi nkuru, THEUPDATE yabwiye ko uyu wakoze iri bara asanzwe ari umukozi wa Kanyoni Frederick wamucuririzaga Amazi ya WASAC mu Murenge wa Rwezamenyo ahazwi nko ku Kazu k’Amazi.

Nyuma yo kubaga iyi Mbwa, Jean Pierre yahise yikingirana mu Nzu, nyuma yo kwikanga ko abarimo DASSO ko baba bamuteye Imboni.

Uku kwikanga kwe no kwikingirana ntabwo byaje kumuhira, kuko yahise atabwa muri Yombi n’uru rwego rw’Umutekano.

Ubwo yatunganyaga iyi nkuru, THEUPDATE yari ifite amakuru ko Ndamukunda yajyanwe gufungirwa ku biro bya Police ya Rwezamenyo.

Mu gihe iyi Mbwa yari ikiri aho yabagiwe hategerejwe Umuganga w’Amatungo mu Murenge wa Rwezamenyo ngo aze kuyipima.

Ndamukunda Jean Pierre wo mu Karere ka Nyarugenge yaguwe gitumo  n’Inzego z’Umutekano ari kubaga Imbwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *