Nyanza: Yasanzwe yapfuye acigatiye Icupa ririmo Inzoga nke

Muri iyi minsi mu bice bitandukanye imbere mu gihugu, hakunze kumvikana inkuru z’ubugizi bwa nabi akenshi ababyihishe inyuma ntibahite bamenyekana.

Kuri iyi nshuro, ku Ivomo riherereye mu Mudugudu wa Rugwa, Akagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 37, ubuyobozi buvuga ko basanze acigatiye icupa ririmo inzoga nke.

Uyu Nyakwigendera yitwa Nsengumuremyi Athanase ,yaracumbitse mu mudugudu wa Karehe ho mu murenge wa Cyabakamyi ari naho avuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yavuze  ko nyakwigendera byagaraga ko yari yarisomye.

Ati: Nsengumuremyi yari  afite ivide ririmo inzoga nkeya itarashiramo bigaragara ko harimo inzoga yariho anywa ariko atarayimaramo.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi avuga ko nyakwigendera yabanje kunywera inzoga mu kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi anakomeje i Cyabakamyi hafi yaho atuye yongera kuzinywa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yazize.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *