Nyamasheke: Umukozi wa Caritas yasanzwe iwe yapfuye

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’incamugongo y’uwari umukozi wa Caritas mu Murenge wa Gihombo yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye.

Nshimiyimana Faustin wari umuyobozi muri Caritas, yari yatumije inama  nawe ubwe yagombaga kwitabira, birangira atayigaragayemo.

Nyuma yo kubona atahagaragaye, kuri uyu Kane nibwo yasanzwe iwe yapforiye mu Nzu.

Nyakwigendera wari ufite Imyaka 48 y’amavuko, amakuru w’urupfu rwe yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Bwana Bigirabagabo.

Ati:”Nshimiyimana Faustin yari afite umuryango utuye i Gisenyi, yakoraga mu Mushinga ‘Gimbuka’ wa Caritas Rwanda ku Kigo Nderabuzima cya Kibingo”.

“Ejo ku mugoroba yararwaye arivuza arataha, yari yatumije inama, mu Gitondo baramutegereza baramubura, bamuhamagara kuri Telefone ngendanwa igacamo ariko ntayitabe”.

“Nyuma, bigiriye inama yo kujya aho acumbitse, bibasaba kumena idirishya bamusanga mu Nzu aryamye yapfuye”.

Bwana Bigirabagabo, yasabye abaturage kwivuza mu gihe bumva barwaye kandi bakirinda kuba mu Nzu bonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *