Nyamasheke: Abubakaga Inyubako ya Sitasiyo ya Esanse bagwiriwe n’Urukuta

Bane mu bubakaga Inyubako y’ahazashyirwa Sitasiyo ya Esanse mu Murenge wa Ruharambuga mu Kagali ka Kanazi mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, bagwiriwe n’Urukuta mu Gitondo cya Tariki 16 Mutarama 2024.

Muri aba Bane, Umwe yahise ahasiga Ubuzima, mu gihe Batatu bahise bihutanwa kwa Muganga.

Agaruka kuri iyi Mpanuka, Meya w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yagize ati:”Nibyo koko, iyi Mpanuka yabaye mu Masaha ya saa Yine z’Igitondo. Batatu bayirokotse, mu gihe Nsengumuremyi Faustin yahasize Ubuzima”.

Bwana Mupenzi yatangarije Ikinyamakuru Umuseke ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruri gukurikirana icyateye iyi Mpanuka.

Mupenzi yaboneyeho gusaba abubaka kugenzura ko ibyo bubaka bikurikije ibipimo bikwiye, hagamijwe kwirindwa ibyago birimo n’Impanuka zatwara Ubuzima bw’abantu.

Abakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Kamonyi, mu gihe Nyakwigendera yatwawe mu Bitaro bya Bushenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *