Nyamagabe: Ba Mutima w’Urugo bahize gukomeza guhangana n’Ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda

Mu nama yahuje ba mutima w’urugo bahagarariye abandi mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije umuryango, cyane cyane bita ku Miryango irimo amakimbirane.

Mukamuneza Anne Marie, Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Kaduha, avuga ko mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu muryango, bashinze itsinda bise ’’Iriba rya Masenge’’ rigamije gufasha abana b’abakobwa batewe inda, bakabagira inama ndetse banabahugurira kutazongera kugwa mu bishuko .

Agaruka kuri iri tsinda, yagize ati:’’Mu ‘Iriba rya Masenge’ harimo abagore bakuze n’abakiri bato, abakobwa bakiri bato batewe inda n’abana b’abahungu’’.

“Impamvu twabikoze, Masenge yari umuntu ukomeye mu muryango, kuko yahuguraga abana akabagira inama. Bitewe ni uko kuri ubu hari abana benshi batabafite, twashatse kuziba icyo cyuho, tubabera ba Masenge guhera ku Mudugudu kugera ku Murenge’’.

Mukamuneza Kandi yavuze ko bagihura n’imbogamizi zo kwesa uyu muhigo, bitewe n’Imihanda mibi igaragara mu murenge wa Kaduha, iyi ikaba ibabera intambamyi zo kubona uko bagera ku Midugudu n’Utugari dutandukanye tugize aka gace.

Ku ruhande rwa Dukuzemariya Celine, umwe mubagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Mushubi, yahamije ko imihigo bari barahize bagerageje kuyesa bafatanyije n’ubuyobozi, kuko mu miryango 16 bari bafite ibanye mu makimbirane, kuri ubu 15 yayavamo, ikaba ibanye neza.

Ati:’’Imwe mu mihigo twahiguye, irimo kuba twarubakiye abatishoboye Inzu 2 no kuba twaragaruye abana mu mashuri ku kigero cya 95%’’.

“By’umwihariko, tugiye guhangana n’ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda. Aha, tuzitsa ku igwingira ry’abana ndetse n’abana bata Ishuri’’.

Yunzemo ati:“Mu rwego rwo guhigura uyu Muhigo, twashyizeho Ishyirahamwe nk’abagore turyita ‘Ndeberera nkureberere’, rikaba rigamije kureba Umwana wasibye Ishuri no kumenya impamvu atagiyeyo’’.

Ku ruhande rw’Akarere ka Nyamagabe, uyu muhango witabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere, Umumararungu Beatha.

Mu butumwe bwe, yavuze ko imihigo y’Umwaka ushize w’i 2022/23 bitaye ku Isuku by’umwihariko iyo mu ngo, kurwanya igwingira mu bana no kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane.

Yunzemo ko bahuye n’imbogamizi zatumye batayesa uko bikwiriye. Aha, yavuze ko bagowe n’imiterere y’aka Karere ndetse n’ingengo y’imari idahagije kuko iba itajyanye n’ibikorwa bafite..

Ati:’’Icya mbere ni ukubanza gusesengura ibibazo bihari mu miryango, nyuma yo kubisesengura tugafata ingamba. Ingamba dufite ni ukwishakamo ibisubizo. Twungikanya imbaraga n’abafatanyabikorwa, tukareba ikigomba gukorwa. Aho tutabashije, twegera ubuyobozi bw’Akarere bukadufasha’’.

Muri uyu Muhango,Uwamahoro  Clothilde, Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, yasabye aba ba mutima w’urugo kurangwa umuco w’Isuku aho batuye, mu bana ndetse n’abakuru.

Uretse ibi, Uwamahoro yabasabye by’umwihariko kwita ku burere bw’abana, aho yasabye buri umwe gufata Umwana nk’uwe no  kurwanya Inda ziterwa abangavu. Aha, yasabye buri wese kubigira ibye ndetse no kubizirikana.

Mu mihigo ya ba mutima w’Urugo y’Umwaka ushize w’i 2022/23, Akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa 5 mu Turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, aho kagize amanota 95%.

Mu Mihigo bari bahize harimo isuku, kurwanya igwingira mu bana no kwegera Imiryango ibana mu makimbirane ikaganirizwa ikabana neza.

Iyi Mihigo bayihiga bagendeye ku nkingi 4 za Guverinoma, ari zo ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere n’Ubutabera.

Uretse iyi Mihigo, banafashije abagore kugira Uturima tw’Igikoni mu rwego rwo kubafasha gutegura Indyo yuzuye no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Banakanguriye kandi abagore kujya mu matsinda n’ibimina bigamije kubitsa no kugurizanya mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Amafoto

Visi Meya w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho myiza, Madamu Uwamariya Agnes yari yitabiriye uyu Muhango

 

Nyuma yo guhigura Imihigo y’Umwaka ushize w’i 2022/23, Ba mutima w’Urugo bahise ko muri uyu Mwaka bazakore ibirenze iby’Umwaka urangiye

 

Nyuma yo gusinya Imihigo mishya y’Umwaka w’i 2023/24, Ba mutima w’Urugo biyemeje kuzayigura ku kigero cyo hejuru

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *