Nyamagabe: Akarere kasangiye n’Abana Iminsi mikuru mbere yo gusubira ku Ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, bufatanije n’Umurenge wa Gasaka bwateguye Ibirori byo kwifuriza Abana, Iminsi mikuru myiza isoza Umwaka w’i 2023 n’itangira uw’i 2024 mbere yo gusubira ku Mashuri.

Ibi Birori byakorewe mu Nzu mberabyombi y’Umurenge wa Gasaka kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2024.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Uwamariya Agnes Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka Bwana FURAHA Guillaume ,Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Madamu Uwamahoro Clotilde, Umuhuza bikorwa wa w’Inama y’igihugu y’abagore kurwego rw’akarere,Inzego z’Umutekano, Umwana uhagarariye abandi mu Murenge n’abandi….

Hari kandi abana bo mu Nkambi ya Kigeme, abo muri SOS-Nyamagabe, abo mu Midugudu yubakiwe abatishoboye n’abafite ibibazo bitandukanye.

Muri iki gikorwa hagaragarijwemo impano z’abana zitandukanye harimo ;Imbyino z’Abana, Imivugo, udukino, … Aha abana bahaye impano bagenzi babo bo mu miryango itishoboye mu rwego rwo gushishikariza abana gufashanya, kunga ubumwe,gukorera hamwe,… Icyi gukorwa cyasojwe hakorwa Ubusabane bwaranzwe n’Umusangiro w’Abayobozi n’abana.

“Muri ibi Birori, Madamu Uwamariya yasabye Abana gukundana, kugira Isuku, Ikinyabupfura no gukunda Ishuri.”

Yabibukije kandi ko bose bafite Umubyeyi ubakunda cyane, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

Ati:”Akora ibishoboka byose akabitaho uko bwije n’uko bukeye kugira ngo muzabe ab’Ingirakamaro”.

Amafoto

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka bwifatanije na Madamu Uwamariya,n’inzego z’Umutekano, bifuriza Abana Iminsi mikuru myiza mbere yo gutangira Igihembwe cya kabiri

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *