Nyakabanda: Yasabye ko ahamagarirwa Ubuyobozi kuko yumvaga agiye gupfa, butinze kuhagera busanga yapfuye

Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 gicurasi 2023, umugabo witwa Ndahiro John yasanzwe yapfiriye mu nzu, nyuma yo gusaba ko bamuhamagarira ubuyobozi kuko yumvaga  agiye gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwagitanga, Akagari ka Nyakabanda  Umurenge wa Nyakabanda.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwagitanga Ndahiro yari atuyemo, Bugingo Hubert, wageze aho uyu mugabo yasanzwe yashizemo umwuka yagize ati:”Abana batubwiye ko se yagiye ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi agiye mu kazi ndetse ari muzima ariko ntiyagaruka”.

“Umuturanyi umwe ni we wamubonye yinjira mu nzu ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 mu ma saa sita ajya kuryama, bigeze nka saa kumi n’ebyiri aramuhamagara ngo namutabarize Mudugudu cyangwa undi muyobozi kuko arumva agiye gupfa”.

Mudugudu yakomeje agira ati:“Bampamagaye ndi i Nyamirambo nza niruka ndetse mpamagarwa n’abashinzwe umutekano bariho bishyuza duhamagara Umujyanama w’Ubuzima, njye nkihagera saa mbili n’iminota 15 mu kuhagera  asanze yashizemo umwuka.”

“Tukibimenya twihutiye kubimenyesha RIB, Akarere n’izindi nzego, bemeza ko ajyanwa ku Bitaro bya Nyarugenge aharuhukira imibiri y’abapfuye(Morgue).

Yakomeje avuga ko uyu mugabo atuye igihe kirekire mu Mudugudu wa Rwagitanga kuko yahatuye guhera  muri 2015.

Ni mu gihe uwo bashakanye asanzwe afungiye mu Igororero rya Mageragere akurikiranweho gutanga sheki itazigamiye, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu.

Nyakwigendera yavutse mu 1966 yari yujuje imyaka 57, akaba yari afite abana batatu. Umukuru afite imyaka 14, umuto akagira imyaka 9.

Yakoraga mu Igaraje y’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *