Nyagatare: Inka 102 zafashwe ziragiwe mu Kigo cya Gabiro zishobora gutezwa Cyamunara

Hari aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu bihe bitandukanye bagiye baragira Inka zabo mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, nyuma zikaza gufatirwamo  bavuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye ariyo mpamvu basanga n’abakiragirayo bakwiriye kubikuramo amasomo.

Aba baravuga ibi nyuma yaho Inka 102 zafatiwe muri icyo kigo, banyirazo bahabwa iminsi itatu yo kuba batanze amande bitaba ibyo izo nka zigatezwa cyamunara.

Urugero rw’abaragiye Inka zabo mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro zikaza gufatwa zikanatezwa cyamunara, ni abaturage batishoboye  batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri uri mu Murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo.

Inka zabo 33 bari borojwe nk’abatishoboye  nizo zimaze umwaka zitejwe cyamunara, bakumvikanisha ko impamvu yabateye kuzitwarayo ari uko borojwe nyamara batagira ubwatsi, gusa ariko bakemeza ko babikuyemo isomo.

Mu ntangiro  z’iki Cyumweru ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko bushobora guteza cyamunara Inka 102 zafashwe ziragiwe mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro kandi bitemewe, bugasaba banyirazo kwishyura amande angana n’amafaranga n’ibihumbi 200 kuri buri nka, byakwanga zigatezwa cyamunara. Izi nka zafashwe  tariki ya 10 Werurwe 2023, mu gihe Inama Njyanama z’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza duhana imbibi n’iki kigo cya Gisirikare zafashe umwanzuro ko mu gukumira abajya kuragira muri iki kigo bagakwirakwiza indwara y’uburenge ari nako biteza umutekano muke wabishorayo, inka zizajya zifatirwamo nyirazo azajya yishyura amande angana n’ibihumbi 200 Frw kuri buri nka imwe

Si ubwa mbere hafashwe imyanzuro ikaze ariko hibazwa impamvu ki iyi ngeso idacika.

Aborozi barimo abo mu gice cya Karangazi  mu karere ka Nyagatare bagiye bafashwa kuzitira inzuri gusa aho twageze inzitiro ntizigihari aha hakaba  hakwibazwa  impamvu ibitera.

Dr Zimurinda Justin inararibonye mu bworozi akaba yaranabaye muganga w’amatungo igihe kirekire, asanga aborozi bakwiye guhindukana n’ibihe bakamenya korora inka zingana n’ubutaka bafite.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel avuga ko aho ubworozi bugeze mu gihugu, iyi ngeso yo kuragira mu kigo itazihanganirwa namba ari nayo mpamvu ngo ubukangurambaga buzakomeza, ariko ababirenzeho bagahanwa hakurikijwe amategeko yashyizweho.

Nubwo mu Karere ka Nyagatare batifuje gutanga imibare y’inka zose zo  muri aka karere kugeza ubu zafatiwe mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, Akarere ka Gatsibo ko gatangaza ko guhera mu mwaka wa 2018 Inka zako zafatiwe mu kigo ari 800.

Mu rwego gushakira umuti ikibazo cy’ubwatsi, kimwe mu bivugwa gituma aborozi bajya kubushakira mu kigo cya Gabiro, mu karere ka Nyagatare ubwatsi kugeza ubu bwatewe kuri hegitali 3500 mu gihe mu karere ka Gatsibo ho bwatewe kuri hegitari 400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *