“Ntituzaganira, nta n’ubwo tunateganya kuganira na M23” – Umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo


image_pdfimage_print

Umuvugizi wa Leta ya DR Congo yatangaje ko batazaganira kandi “ntiduteganya kuganira n’Umutwe wa M23” niba idakurikije ibyo yasabwe n’amasezerano ya Luanda.

Patrick Muyaya yabwiye kandi abanyamakuru ko mu nama ya Bujumbura yabaye muri Weekend ishize “nta nyandiko iyo ariyo yose perezida yasinye”, ko bo bemera amasezerano ya Luanda.

Ibintu bikomeje kumera nabi mu burasirazuba bwa DR Congo mu gihe kuwa mbere imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za leta mu duce turi hafi ya centre ya Sake, iyi iri muri 25Km iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma.

I Goma naho habaye, kandi byitezwe ko hashobora gukomeza, imyigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) banenga ko zitarimo kurwana na M23, imyigaragambyo yaranzwe n’ubusahuzi no kwangiza, ndetse hapfa abantu nibura babiri bari muri ibyo bikorwa, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Abajijwe “niba hari ikizere leta igifitiye” ingabo za EAC, Muyaya yavuze ko atavuga ko gihari cyangwa nta gihari, avuga ko izo ngabo zaje zifite “inshingano yo gutera” ariko ko zitarabikora. Yongeraho ko “uburakari bw’abaturage b’i Goma bufite ishingiro”.

MONUSCO yatangaje ubutumwa bwamagana ibyabaye ejo i Goma birimo kwangiza urusengero rw’abantu bigenga b’abanyecongo, isaba abantu “kwirinda imvugo z’urwango”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, Patrick Muyaya yashinje u Rwanda kohereza “ingabo zidasanzwe, n’ubwo zishinzwe kurinda Perezida Kagame, mu ntambara muri Congo”.

Ibi ni mu gihe u Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, ndetse ruvuga ko iki ari ikibazo kireba Leta ya Kinshasa n’Abanyecongo ubwabo.

‘Nta nyandiko Perezida yasinyiye’ i Bujumbura

Muyaya yavuze ko inama ya Bujumbura yabaye “umwanya mwiza wo gushimangira ko u Rwanda rwarushijeho kongera ubufasha ruha M23 no kwibutsa ko amasezerano agomba gukurikizwa ari aya Luanda” .

Amasezerano ya Luanda yo mu Ugushyingo(11) gushize, mu by’ingenzi yategetse harimo; guhagarika imirwano, gusubira inyuma kw’umutwe wa M23, Leta ya Congo gukemura ikibazo cy’impunzi, no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro”.

Muyaya yitsa gusa ku ngingo ebyiri za mbere, ati:

“Nyuma yo gusubira inyuma niho hashobora kurebwa ku kuganira na M23, mu gihe ibyo bitabayeho nta biganiro bizabaho na M23 ibyo bigomba gusobanuka, ni ibyo byibukijwe [i Bujumbura] kandi nibyo mwafata.”

Abajijwe niba i Bujumbura nta masezerano yasinywe cyangwa kumvikana runaka kwabayeho hagati y’abakuru b’ibihugu bahateraniye, yasubije ati:

“Nta gusinya inyandiko iyo ariyo yose kwabayeho, kuko hari amafoto nabonye azunguruka, nta nyandiko perezida wa repubulika yasinyiye hariya, [ibyemezo byasohotse] byari gusa incamake yateguwe n’umunyamabanga wa EAC, nababwira gusa ko muri iriya nama havugiwe ukuri kwinshi.

“Inama ya Bujumbura yari iyo guhura no kuganira…twebwe umugambi wacu ni umugambi wa Luanda kandi niwo dufasheho.”

Ibyemezo by’inama ya Bujumbura bitegeka “impande zose” ziri mu mirwano muri DR Congo “guhagarika imirwano” no “gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro harimo n’iyo mu mahanga”.

Iyo nama kandi yavuze ko aya makimbirane ari “ikibazo cy’akarere cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike” kandi ishimangira ko “hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose”.

Kinshasa yita M23 “umutwe w’iterabwoba” ikawushinja gutera ibirindiro by’ingabo za Leta, no gukora ubwicanyi n’ubusahuzi ku baturage mu duce yafashe.

Mu kwanga ibiganiro, M23 ishinja Kinshasa guhitamo inzira y’intambara, no gutera ibirindiro byayo ikirwanaho kandi igakurikirana ingabo aho zaturutse.

Ivuga kandi ko ibice igenzura birangwamo n’amahoro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *