Ntibisanzwe: Muri Canada Inkumi yatsindiye Miliyoni $48 muri tombola nyuma yo kuyikina inshuro imwe gusa

Ubwo Luliette Lamour yatsindiraga akayabo muri tombola ari ubwa mbere abigerageje, yahise ahamagara umujyanama mu by’imari, se, nk’uko yahise amwita.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 yatsindiye miliyoni 48 z’amadolari ya Canada (miliyoni US$35.8, miliyari 37.9 Frw) ahita aba umunyacanada ukiri muto utsindiye imari ingana itya.

Gusa mu gihe abangana nawe gutsindira imari ingana gutya bishobora kubasaza, Juliette we ateganya gushyira ibirenge hasi akitonda.

Uyu mukobwa wiga muri kaminuza arateganya kubanza gusoza amasomo ubundi akaba umuganga.

Kuwa gatanu, ari ku kigo Ontario Lottery and Gaming Corporation yishimira ibi yatomboye, yagize ati: “Nararize – amarira y’ibyishimo – birumvikana.

“N’ubu sindemera neza ko natomboye Umupira wa Zahabu ku nshuro ya mbere gusa nkinnye tombola.”

Juliette wo mu ntara ya Ontario, avuga ko yari yaribagiwe ticket ye kugeza ubwo yumvise amakuru ko hari umuntu wo mu mujyi w’iwabo watsinze mu ijonjora rya tariki 07 Mutarama (1).

Ubwo yahitaga ayireba kuri app yo kuri telephone ngendanwa, yatangiye kumva igihunga maze ijambo “Big Winner” rihita ryiyandika kuri telephone ye.

Ati: “Uwo dukorana yahise apfukama hasi asa n’utabyemera. Yariho yiyamira. Muri rusange bose bariyamiriye ko natsindiye miliyoni 48.”

Umukoresha we yahise amusaba gutaha mbere, ariko nyina amusaba kuguma kukazi akarangiza amasaha ye.

Juliette avuga ko “yitonze” aya mafaranga yatsindiye azayakoramo ishoramari abifashijwemo na se.

N’ubundi se yari yaramuhaye inama ntoya ijyanye n’icungamari – niwe wanamuhaye igitekerezo cyo kugura ticket 6/49 ya tombola.

Juliette arateganya gushora ariya mafaranga mu nzozi ze zo kuba umuganga adafite ubwoba bw’inguzanyo cyangwa gushaka inkunga.

Arashaka gusubira mu majyaruguru ya Ontario gukora ubuvuzi no gufasha sosiyete aturukamo, nk’uko abivuga.

Ariko kandi aranateganya kwishimisha muri aka kayabo k’amafaranga yatsindiye.

Ati: “Nindangiza ishuri, njyewe n’umuryango wanjye tuzahitamo umugabane maze dutangire kuhasura.

“Ndashaka kugera mu bindi bihugu, kwiga amateka n’umuco, kugerageza ibiryo byabo, no kumva indimi zabo.”

Arashaka kandi no kumvira zimwe mu nama yahawe n’inshuti ze.

Ati: “Amafaranga ntasobanura uwo uri we, icyo uyakoresha nicyo kivuga uwo uri we.”

Juliette Lamour afashe ticket y'amafranga yatsindiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *