Ntibisanzwe: Byatwaye amasaha 6 gusa ngo Ibitaro bya CHUK bibage uwari ufite Ikibyimba mu Mutwe


image_pdfimage_print

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK, biherutse gutangaza ko byabaze umugabo w’imyaka 36, wajyanyweyo arembye bakamusangana ikibyimba mu mutwe.

Iyi nkuru yasamiwe hejuru nk’idasanzwe n’itangazamakuru, uyu mugabo yabazwe ku wa Mbere w’iki cyumweru, bikorwa mu buryo bwihutirwa mu gikorwa cyamaze amasaha atandatu ndetse bigenda neza.

Umuganga ubaga indwara zo mu mutwe, imyakura n’izifata uruti rw’umugongo, Dr. Severien Muneza, wari mu itsinda ry’abaganga babaze uyu murwayi, yabwiye IGIHE ko uyu murwayi yari afite umwihariko w’uko yaje arembye cyane, kuko ubusanzwe haba hari abarwayi benshi bategereje guhabwa iyi serivisi.

Ati ‘‘Yinjiye mu bitaro mu buryo bwihutirwa, ntabwo ari umuntu wari umaze iminsi akurikiranwa ari hanze’’.

Uyu murwayi yari afite ibibazo byo kuribwa umutwe cyane ndetse no kuribwa amaso ku buryo byamuteye gutakaza ubushobozi bwo kureba, akaba yari yaranatangiye guta ubwenge.

Dr. Muneza avuga uyu murwayi yatangiye kugenda agarura ubwenge, kandi ko nta zindi ngaruka yagize nko kuba yagira paralysie kuko yari afite ibyago byinshi byo kuyigira.

Bimwe mu bimenyetso byagucira amarenga y’uko ushobora kuba urwaye ibibyimba byo mu mutwe, ni ukurwara umutwe w’igihe kirekire, kugira igicuri, gutangira gutakaza ubushobozi bwo kureba no kumva hari igice cy’umubiri wawe cyatangiye gucika intege (urugero nko gutangira gufata ibintu mu ntoki bikagucika bitewe no kubura imbaraga mu biganza).

Uwibonyeho ibi bimenyesho akangurirwa kwihutira kujya kwisuzumisha kwa muganga hakiri kare.

Hari n’izindi ndwara zihariye zishobora gutuma imisemburo y’umubiri imanuka cyane cyangwa ikazamuka cyane, nazo zishobora gutera ubu burwayi bw’ibibyimba byo mu mutwe.

Ubu burwayi bwibasira abaturarwanda batari bake ariko abaganga bashobora kubavura kugeza ubu baracyari bacye kuko u Rwanda rufite barindwi gusa, ariko hakaba hari gahunda yo guhugura abandi mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bwabo.

Mu mwaka wa 2022, mu Bitaro bya CHUK habagiwe abarwayi 700 bari bafite ubwo burwayi, abandi 300 basigara badahawe iyo serivisi.

Si ikibazo cy’ubuke bw’abaganga batanga iyi serivisi gusa, kuko mu bitaro bya CHUK hari n’ikibazo cy’uko ibyumba byo kubagiramo ari bike, na cyo kikaba kimwe mu bitera ingorane mu gutanga iyi serivisi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye  itangazamakuru  ko hari gahunda yo kwagura ahatangira iyi serivisi n’izindi.

Ati ‘‘Iyi gahunda irahari kuko ibitaro bya CHUK bizimukira i Masaka, ahatangiye kwagurwa ngo hazahinduke Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali byujuje ibisabwa byose’’.

Na mbere y’uko inyubako nshya za Masaka zuzura, hari gahunda y’uko aho CHUK iri ubu hazavugururwa bijyanye n’igihe bakihakorera, mu rwego rwo kwagura ahatangirwa serivisi zo kubaga ndetse n’izindi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *