Niyo Bosco n’abacunga inyungu z’Umuziki we bararebana ay’Ingwe

Spread the love

Guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru, mu Ruganda rw’Imyidagaduro mu Rwanda hari kuvugwa uruntu runtu hagati y’Umuhanzi Niyo Bosco n’abashinzwe kureberera inyungu ze muri Muzika. 

Ibi bije nyuma y’inkuru zimaze iminsi zivugwa ko uyu muhanzi yatandukanye na Sunday Entertainment bakoranaga.

Niyo Bosco ukunzwe n’abatari mu bakunzi b’Imyidagaduro, yaciye amarenga ko yamaze gutandukana na Sosiyete ya Sunday Entertainment, yari iherutse kumusinyisha.

Akimara gutandukanya na MIE Empire ya Irene Murindahabi yamwinjije muri Muzika, Niyo Bosco yerekeje muri Sunday Entertainment, gusa baza gutandukana mu mpera z’umwaka ushize, yahise ashyira umukono ku masezerana na Label ya Sunday Entertainment ubu bivugwako bamaze gutandukana, bagashesha amasezerano bagiranye.

Ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2023, ni bwo Niyo Bosco yemeranyije na Sunday Entertainment gushora imari mu bikorwa bye by’umuziki, kubimenyekanisha, kumukorera buri kimwe gisabwa kugira ngo impano ye ikomeze kumenyekana n’ibindi mu gihe cy’imyaka itatu.

Kuri ubu, Niyo Bosco yamaze gukura Email ya Sunday Entertainment kuri Instagram ye cyane ko ariyo yari yatanze ku muntu wese ushaka kumuha akazi.

Kugeza ubu nta ruhande na rumwe rurahamya iseswa rya masezerano baginye y’imikoranire hagati ya niyo Bosco ndetse na Sunday Entertainment.

 Niyo Bosco yamaze guhanagura Email ya Sunday Entertainment kuri Instagram ye

 

Ni nyuma yo gushyira Email ya Sunday Entertainment kuri Instagram ye yifashishwaga n’abashaka kumuha akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *